Ubwo Manchester City yari igiye gukina na Newcastle byanganyije igitego 1-1, Pep yavuze ko hari abari kumwinjiza mu ntambara y’ihangana hagati ye n’umutoza wa Arsenal yayihagamye mu mukino uheruka kuzihuza.
Ku wa Gatandatu, Arteta yabajijwe ku byo Pep yavuze, avuga ko nta mwanzi wabaho hagati y’impande zombi kuko akunda uwahoze akorana na we kandi “nta muntu ushobora kubangamira umubano dufitanye. Namwiyumvisemo kuva ku myaka 10, ndamwubaha byimazeyo.”
Akomeza agira ati "Nishimira buri kimwe yankoreye kandi agikomeza kunkorera mu buzima. Nihagira ushaka kwivanga mu mubano wacu ntabwo nzamutiza amaboko yanjye. [Pep] arabizi, ubuyobozi bwe burabizi, inama y’ubutegetsi ndetse na ba nyir’ikipe.”
Arsenal isigaye ari ikipe idashobora guhangarwa na Manchester City muri iyi myaka nubwo mu mwaka ushize yayitwaye Igikombe cya Shampiyona yari yarahataniye cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!