00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Mutebi yagizwe umutoza wa AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 January 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Uwahoze ari umutoza wa KCCA, Umunya-Uganda Mike Mutebi, yagizwe umutoza mushya wa AS Kigali, aho azungirizwa na Jackson Mayanja mu myaka ibiri iri imbere.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, ni bwo Mike Mutebi yahawe amasezerano na AS Kigali mu muhango wabereye mu Bugesera.

Yahawe akazi ko gutoza iyi kipe nyuma y’uko Jimmy Mulisa wayisigaranye by’agateganyo, yasabye ko ukwezi kumwe impande zombi zari zemeranyijwe kwashyirwaho akadomo ku wa 23 Mutarama.

Mike Mutebi ukomoka muri Uganda nta kipe yari afite kuva atandukanye na KCCA FC muri Werurwe 2021.

Nyuma yaho yavuzwe muri Kiyovu Sports ariko ntiyahabwa akazi mu gihe kandi yanze gutoza Ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Umukino we wa mbere muri AS Kigali ni uwo izahuramo na APR FC mu mpera z’icyumweru ku munsi wa 14 wa Shampiyona.

AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.

Mu kiganiro cyabaye nyuma y’uyu mukino, Shema Fabrice uyobora iyi kipe yagize ati “Guhera uyu munsi AS Kigali iraba ifite umutoza mushya. Mike Mutebi na Jackson Mayanja umwungirije. Bafite amasezerano y’imyaka ibiri. Bazadusangiza ku bunararibonye bafite mu gutwara ibikombe.”

Perezida wa AS Kigali yashimiye kandi Jimmy Mulisa wemeye gutoza iyi kipe mu gihe cy’ukwezi ubwo Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije bari birukanywe mu Ukuboza 2021.

Mu mikino ine Mulisa yatojemo AS Kigali, yatsinze ibiri ya Mukura Victory Sports na Bugesera FC, anganya umwe na Gasogi United igitego 1-1 mu gihe yatsinzwe uwa Rutsiro FC ibitego 2-1.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yavuze ko abatoza bashya bazatangira akazi ku wa Kane mu myitozo
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yerekana Mike Mutebi nk'umutoza mushya
Mike Mutebi na Jackson Mayanja mu mwambaro wa AS Kigali ubwo berekwaga itangazamakuru
Mike Mutebi yarebye umukino wa AS Kigali agiye gutoza
Jackson Mayanja ni we uzungiriza Mike Mutebi
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yari ku mukino wayihuje na Bugesera FC
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis akurikiye umukino wahuje Bugesera FC na AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .