00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migi yashinjwe gusaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha imbere ya Kiyovu Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 March 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yumvikanye mu majwi bivugwa ko ari aye asaba myugariro wa Musanze FC kwitsindisha ku mukino wa Kiyovu Sports bahanganiye kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Aya majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanamo Migi ari gusaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.

Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ariho azatoza mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”

Yakomeje agira ati “Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turikumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”

Umukinnyi mu kumusubiza yagaragaje ko bitakunda kuko bari mu gisibo gitagatifu cya ’Ramadhan’.

Ati “Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”

Migi yakomeje agaragaza ko yari bunavugishe myugariro Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.

Byarangiye uyu mugambi utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

Migi asanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi United gusa nk’umukinnyi yazamukiye muri Kiyovu Sports akomeje gushakira uko yazaguma mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mukino wagiye gukinwa, Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 19, aho yarushaga Urucaca inota bityo rwasabwaga gutsinda rukava mu murongo utukura.

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports kwatumye iguma ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 18, irusha abiri gusa Vision FC ya nyuma.

Myugariro Shafiq Bakaki yanze kugambanira ikipe ye ndetse anatsinda igitego muri bitatu Musanze yatsinze Kiyovu
Migi uri gutegurira Kiyovu, yanyuze no muri Musanze FC
Musanze FC yatsinze Kiyovu ibitego 3-0 yicuma iva mu makipe arwanira kutamanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .