Aya majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanamo Migi ari gusaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu, ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025.
Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ariho azatoza mu mwaka utaha w’imikino.
Yagize ati “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko naringiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu Cyiciro cya Kabiri.”
Yakomeje agira ati “Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turikumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”
Umukinnyi mu kumusubiza yagaragaje ko bitakunda kuko bari mu gisibo gitagatifu cya ’Ramadhan’.
Ati “Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”
Migi yakomeje agaragaza ko yari bunavugishe myugariro Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.
Byarangiye uyu mugambi utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.
Migi asanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi United gusa nk’umukinnyi yazamukiye muri Kiyovu Sports akomeje gushakira uko yazaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu mukino wagiye gukinwa, Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 19, aho yarushaga Urucaca inota bityo rwasabwaga gutsinda rukava mu murongo utukura.
Gutsindwa kwa Kiyovu Sports kwatumye iguma ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 18, irusha abiri gusa Vision FC ya nyuma.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!