Migi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yafashe icyemezo cyo kutazongera gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhamagarwamo mu 2006.

Migi ukina mu kibuga hagati, aheruka guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ubwo hashakagwa itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019 cyabereye mu Misiri.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Kane, Mugiraneza yavuze ko atazongera gukinira ikipe y’Igihugu ‘Amvubi’ kuko hari ibintu bitari byiza abonamo nubwo atigeze ashaka kubigarukaho.

Ati “Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta wundi mukino nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bakigukunze, hari ibintu bitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye.”

Mugiraneza Jean Baptiste wabaye visi kapiteni w’Amavubi, yungiirije Haruna Niyonzima ntiyahamagawe mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye mu Ugushyingo 2019, mu majonjora yo gushaka itike ya CAN 2021.

Avuga ko nyuma yo gukina umwaka umwe muri KMC FC yo muri Tanzania, akomeje ibiganiro byo kongera amasezerano mu gihe yifuzwa n’andi makipe abiri yaho arimo Namungo FC itozwa n’Umunyarwanda Hitimana Thierry.

Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' yatangaje ko adateganya kongera gukinira Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .