Michael Sarpong arerekeza muri Tanzania kurangizanya na Yanga SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, arahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu, yerekeza muri Tanzania kurangizanya na Yanga SC bamaze kumvikana.

Michael Sarpong nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports muri Mata kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, yari amaze iminsi ibiri mu kato nyuma yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Djazila, byahuje abantu benshi ku Cyumweru hirengagijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma yo kuva mu kato, Sarpong arerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu saa tanu (11:00) n’indege ya RwandAir, aho ajya gusinyira Yanga SC bumvikanye imyaka ibiri kuri miliyoni 50 Frw.

Michael Sarpong waherukaga kubwirwa na Simba SC ko itazamugura, yifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Kiyovu Sports.

Byari biteganyijwe ko azerekeza muri Tanzania ku wa Gatatu hamwe n’Umujyanama we umushakira amakipe, ariko icyo gihe kigera yarashyizwe mu kato.

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dreams FC.

Uyu wakiniye Liberty Professionals y’iwabo, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe imburagihe yaratsinze ibitego bitandatu muri shampiyona.

Michael Sarpong ategerejwe muri Yanga SC kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .