Michael Sarpong afite inzozi zo gutsindira Yanga SC ibitego byinshi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, yavuze ko inzozi ze zikomeye muri Yanga SC, ari ugukomeza gutsinda ibitego kuko ari zo nshingano ze.

Sarpong yagiye muri Yanga SC ku masezerano y’imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu kwezi gushize.

Umukino we wa mbere muri iyi kipe iri mu zikunzwe cyane muri Tanzania, yawutsinzemo igitego ubwo batsindaga Aigle Noir yo mu Burundi ibitego 2-0 ubwo hasozwaga Wiki ya Mwananchi tariki ya 30 Kanama.

Sarpong yavuze ko iki gitego cyamufunguye inzira yo gukomeza gutsinda ibindi byinshi muri Shampiyona ya Tanzania izatangira ku Cyumweru, aho Yanga SC izakina na Tanzania Prisons.

Ati "Ku giti cyanjye ndashimira Imana kuko byari inzozi zanjye kubona dutsinda uwo mukino, byari ngombwa ko abafana baza kuri stade kudushyigikira kandi baje ku bwinshi kubera twe.”

“Ndizera ko bizampa imbaraga nyinshi zo gukomeza kwitwara neza muri shampiyona kubera ko ndi hano ku kazi ko gutsinda ibitego, ni zo nshingano zanjye. Nshaka gutsinda ibitego byinshi, nubwo bigoye ariko ngomba gufasha ikipe.”

Michael Sarpong yagiye gukina muri Tanzania nyuma y’imyaka ibiri akina mu Rwanda, aho yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2018/19.

Muri 2018/19, yatsinze ibitego 16 muri Shampiyona mu gihe muri 2019/20, yatsinze ibitego bitandatu mbere y’uko umwaka w’imikino usozwa imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Michael Sarpong afite inzozi zo gutsindira Yanga SC ibitego byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .