Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku buryo yabonye umukino yatsinzwemo na Super Eagles ibitego 2-0.
Adel Amrouche yagaragaje ko yatunguwe cyane no kubona Stade Amahoro yuzuye abafana baje gushyigikira Amavubi, ariko nanone ababazwa no kuba atabahaye intsinzi.
Ati “Mfite ikimwaro kuko sinkunda gutsindwa, si umuco wanjye. Ibyo kandi ni ko bimeze ku Banyarwanda nabonye bakunda igihugu cyabo. Mu mukino bibaho, ariko nanone birababaje cyane kubona uyu musaruro na Perezida Paul Kagame yaje kudushyigikira.”
Yongeyeho ati “Ntabwo wahindura ibintu byose mu mukino umwe, igihari ni uko ngomba kubihindura cyangwa byananira ngafata umwanzuro akaba ari njye uhinduka.”
Amrouche yagaragaje ko muri uyu mukino yagerageje gutanga amahirwe ku bakinnyi bari benshi basanzwe bakinira Amavubi cyane cyane abasanzwe bakina imbere mu gihugu, ariko abatamweretse umusaruro akaba nta cyizere abaha cyo kongera kubakenera, ahubwo azajya gushaka abandi hanze.
Yongeyeho ko amakosa yabaye atazasubira mu mukino utaha u Rwanda ruzahuramo na Lesotho, ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro.
Kugeza ubu u Rwanda rufite amanota arindwi rwamanutse ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe Nigeria yageze ku mwanya wa kane n’amanota atandatu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!