00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi yabuze icyo asubiza umuhungu we wamubajije impamvu yatwaye Ballon d’Or ya karindwi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 10:27
Yasuwe :

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yananiwe gusobanurira umuhungu we impamvu yatumye yegukana Ballon d’Or ya karindwi muri uyu mwaka wa 2021.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ni bwo Lionel Messi yatangajwe nk’uwatwaye Ballon d’Or itangwa n’ikinyamakuru France Football.

Ubundi iki gihembo gihabwa umukinnyi wakoze cyane kurusha abandi mu mwaka usanzwe, aho kuba uko umukinnyi asanzwe ameze.

Kwegukana iki gihembo cy’umukinnyi mwiza kwa Lionel Messi, byavugishije abatari bake, bamwe bavuga ko atari agikwiriye imbere y’abarimo Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri, Jorginho wabaye uwa gatatu n’abandi nka Karim Benzema, N’Golo Kante na Ruben Dias.

Amashusho akomeje kuvugisha benshi ni ay’abana ba Messi bari kureba ibihembo uyu mugabo w’imyaka 34 amaze kwegukana, aho babonye ko hari icya karindwi mu gihe hari hasanzwe bitandatu.

Umwe muri bo yamubajije ati “Kuki wacyegukanye?” mu gihe Messi yasubije ati “Ntabwo mbizi.”

Nyuma yo gutwara iyi Ballon d’Or, abatoza benshi n’abahoze ari abakinnyi bavuze ko Messi atarayikwiye kuko nta kidasanzwe yakoze muri uyu mwaka wa 2021 nubwo yatwaranye na Argentine igikombe Copa América muri Nyakanga.

None kuki Messi yatsinze? Kubera ko abanyamakuru bamutoye.

Utwara Ballon d’Or amenyekana binyuze mu majwi. Abanyamakuru bo mu mashyirahamwe agize FIFA ni bo batora, umwe muri buri gihugu agatora abakinnyi batanu, ubundi hakarebwa urusha abandi amajwi. Kuri iyi nshuro abatoye bari 180.

Ubwo Lionel Messi yerekaga abafana ba PSG igihembo cya Ballon d'Or aheruka kwegukana
Lionel Messi yitabiriye umuhango wo gutanga Ballon d'Or ya 2021 ari kumwe n'umufasha we Antonela Roccuzzo n'abahungu babo batatu Ciro, Mateo na Thiago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .