Iyo wihebeye ikipe, kimwe mu bimenyetso kibigaragaza ni ukuba ufite byibuze umwe mu myambaro yayo. Icyakora hari n’abakunda imiterere y’imyambaro y’indi kipe bakaba bayigura atari ukubera ko bayifana ahubwo bakunze uburyo umwambaro uteye.
Ku bafite abakunzi bakunda umupira w’amaguru, imyambaro y’amakipe ni impano nziza ushobora kumuha ku gihe cyane cyane muri ibi bihe shampiyona z’i Burayi ziri hafi gutangira.
Muri iyi nkuru turagaruka ku myambaro imwe myiza yamaze gutangazwa n’amakipe izakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, ukaba ushobora kuyigura cyangwa kuyigurira umukunzi wawe akareba imikino mu byishimo bidasanzwe.
Imyambaro ya Ajax Fc
Iyi kipe yo mu Buholandi isanzwe imenyereweho kugira imyambaro myiza ibereye ijosho. Nk’ibisanzwe imyambaro izambara mu mwaka w’imikino utaha yakozwe n’uruganda rwa Adidas.
Uyu mwambaro uri mu mabara asanzwe y’umweru n’umutuku iyi kipe ikoresha, ukagira akabara ka zahabu ku ijosi no ku maboko.

Imyambaro ya Arsenal Fc
Muri Gicurasi, Arsenal yashyize hanze imyambaro iri mu mabara y’umweru n’umutuku n’imipira ifite ikora nayo yatunganijwe n’uruganda rwa Adidas.
Bivugwa ko Amayero 5 azajya akurwa kuri buri mwenda w’iyi kipe ugurishijwe kugira ngo ayo mafaranga akusanyirizwe hamwe ashirwe mu bikorwa byo gushyigikira abaturage binyuze muri ‘Arsenal Foundation’.

Imyambaro ya Bayern Munich
Ikipe yibitseho ibikombe 27 bya shampiyona muri Bundesliga yo mu Budage, Bayern Munich, iherutse kugaragaza imyambaro izajya ikoresha mu mikino izajya ikinira hanze ya Allianz Arena.
Mu ibara ry’umweru na zahabu rikurura amarangamutima y’urireba, niko imipira yo hejuru isa ndetse amakabutura n’amasogisi bisa umweru.


Imyambaro ya Tottenham Hotspur
Ku wa 7 Kamena, Tottenham yashyize ahagaragara imyambaro izakoreshwa mu mikino izajya yakira iteganijwe mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.
Iyi kipe yizera ko ubwiza bw’imyambaro yayo buzakurura umwuka mwiza n’ubufatanye ku bafana bayo.
Ni umwambararo wiganjemo ibara ry’umweru ariko na none harimo ubururu bwijimye, umutuku n’icyatsi.

Imyambaro ya Celtic Fc
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona muri Scotland, ikipe ya Celtics FC ubu yamaze gushyira ahagaragara imyambaro izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.
Celtic na Adidas barebye mu bubiko bw’iyi kipe maze bahitamo kugarura umwambaro wakoreshejwe nayo mu myaka 30 ishize, bivuze ko uburyo uyu mwambaro ukoze umeze nk’uwakoreshwaga n’iyi kipe mu 1992 mu mikino yakiniraga hanze y’ikibuga cyayo. Iyi myambaro igizwe n’amabara y’umukara, icyatsi n’umweru.


Imyambaro ya Real Madrid CF
Real Madrid, ku bufatanye na Adidas, basohoye imyambaro mishya y’umwaka utaha hagati muri Gicurasi. Nk’ibisanzwe higanjemo ibara ry’umweru nk’iriranga iyi kipe.


Imyambaro ya Kaizer Chiefs
Mu minsi ishize haherutse kugarukwa ku myambaro y’iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo ishobora kuzakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/2023 mu mikino izajya ikinirwa mu rugo. Nayo igaragara mu buryo buryoheye abayifite.

Imyambaro ya FC Barcelona
Ku wa 27 Kamena, FC Barcelona yasohoye imyambaro iri mu ibara ryiza rya zahabu izifashisha mu mikino yo hanze. Uyu nawo ni umwe mu myambaro myiza umufana yakwambara.

Imyambaro ya Borussia Dortmund
Borussia Dortmund ku bufatanye n’uruganda rwa Puma bashyize hanze amafoto y’imyambaro iyi kipe izakoresha mu mikino izakinirwa kuri stade ya Signal Iduna Park iyi kipe yakiriraho imikino.
Iyi myambaro igizwe n’imirongo y’umukara ihagaze ndetse n’umuhondo ahandi hasanzwe.


Imyambaro ya Dinamo Zagreb
Iyi kipe yo muri Croatia nayo iherutse gushyira hanze umwambaro wayo ubereye ijisho izakoresha mu mikino yo mu 2022/2023.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!