Mu busanzwe, shampiyona enye zikomeye i Burayi zitanga buri mwaka amakipe ane muri UEFA Champions League. Izo ni Premier League, La Liga, Seria A na Bundes Liga. Ligue 1 y’Abafaransa na yo itanga amakipe ane ariko iya kane igahera mu majonjora y’ibanze.
Guhera mu mwaka ushize wa shampiyona, buri kipe ikina amarushanwa y’i Burayi iyo itsinze ihabwa amanota abiri, yanganya igahabwa inota rimwe, yatsindwa igatahana ubusa hatitawe ku irushanwa iri gukina ryaba Champions League, Europa League cyangwa Conference League.
Iyo umukino ugiye mu minota y’inyongera, harebwa uko warangiye nyuma y’iminota 120 hatitawe ku cyava muri penaliti mu gihe zitabajwe.
Amanota yabonywe n’amakipe yari ahagarariye igihugu i Burayi muri uwo mwaka arateranywa, akagabanywa n’umubare w’amakipe igihugu cyohereje uwo mwaka. Urugero, niba igihugu kibonye amanota 140 nyuma y’amarushanwa, cyaratanze amakipe arindwi ubwo bafata 140 bakagabanya karindwi, kikaba gifite amanota 20.
Ibihugu bibiri byarushije ibindi amanota bitanga amakipe atanu muri Champions League, aho umwaka ushize iyi myanya yari yafashwe na Shampiyona y’u Budage n’iy’u Butaliyani.
Imibare aho bigeze iragaragaza iki?
Nyuma y’imikino ya 1/8 mu marushanwa y’i Burayi, imibare iragaragaza ko Shampiyona y’u Bwongereza ari yo iza ku isonga, igakurikirwa na Shampiyona ya Espagne ari na zo zihabwa amahirwe kuzatanga amakipe menshi muri Champions League umwaka utaha.
Shampiyona z’u Budage n’u Butaliyani ni zo mu mibare zishobora kuba zahatana nubwo bigoye.
Kugeza ubu, u Bwongereza bufite amanota 24.250, busigajemo amakipe atanu muri arindwi yatangiye. Espagne ifite 21.678 aho isigaranye amakipe ane muri arindwi yari yatangiye. U Butaliyani bufite 19.937 mu gihe u Budage bufite amakipe atanu mu munani bwari bwatanze.
Imikino isigaye ihatse iki?
Amakipe akiri mu irushanwa, u Bwongereza busigaranye atanu muri arindwi yatangiye, aho Liverpool FC na Manchester City ari zo zasezerewe. Arsenal FC, izahura na Real muri ¼ ubwo Aston Villa izaba ikina na PSG muri Champions League.
Ku rundi ruhande Man United (vs. Lyon) na Tottenham Spurs (vs. Eintracht Frankfurt) zizaba zitangira yazihuriza ku mukino wa nyuma wa Europa League ziramutse zisezereye amakipe abiri aziri imbere.
Muri UEFA Conference League, Chelsea FC izaba ihura na Legia Warsaw muri ¼ cy’irangiza cy’irushanwa ihabwa amahirwe yo kwegukana.
Espagne, muri Champions League na yo ifite amakipe abiri ahabwa amahirwe mu mikino yayo, Real Madrid (vs. Arsenal) na FC Barcelone (vs. Dortmund) aho na yo atsinze imikino yayo yahurira ku mukino wa nyuma.
Athletic Club izahura na Rangers muri Europa League na ho Real Betis ikine na Jagiellonia muri Conference League.
Ibindi bihugu bisigaye, u Butaliyani bufite amakipe atatu, Inter Milan (vs Bayern Munich) muri Champions League, Lazio (vsBodo/Glimt) muri Europa League na Fiorentina (vs Celje) muri Conference League.
Imibare irashoboka ariko biragoye cyane ko baca ku bihugu bibiri biri imbere.
Ikindi gihugu gifite amahirwe ari mu mibare cyane ni u Budage na bwo busigaranye amakipe atatu mu marushanwa y’i Burayi. Borussia Dortmund (vs Barcelone) muri Champions League ndetse na Bayern Munich (vs Inter) mu gihe muri Europa League harimo Frankfurt (vs Tottenham).
Amahirwe kuri iki gihugu ni make cyane.
Ni ryari ibihugu bizatanga amakipe atanu bizamenyekana?
Akenshi muri Werurwe ni bwo imibare yisobanura gusa umwaka ushize u Butaliyani bwamenye ko buzatanga amakipe atanu tariki ya 14 Mata mu gihe u Budage bwabimenye tariki ya 1 Gicurasi.
Uyu mwaka imikino ya ¼ izasiga ibihugu bibiri bimenyekanye.
Byagenda gute ngo u Bwongereza bwohereje amakipe 11 i Burayi?
Nk’uko twabigarutseho, u Bwongereza bufite amahirwe ari hejuru ya 90% yo kuzaza mu bihugu bibiri bizatanga amakipe atanu muri Champions League aho kuba ane nk’uko bisanzwe.
Kuri aya makipe hari amahirwe ko haziyongeraho ikipe ya gatandatu, mu gihe hagati ya Manchester United na Tottenham Spurs hagira ikipe yegukana Europa League.
Aya makipe yombi ni yo ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kandi ntabwo ari kwitwara neza muri Shampiyona ya Premier League, bivuze ko bitazakunda ko asoza mu myanya itanu ya mbere ubwo umwaka wa shampiyona uzaba urangiye.
Manchester United iramutse ibonye uyu mwanya, si ubwa mbere byaba biyibayeho gukina Champions League itararangije mu myanya ya mbere kuko yegukanye Europa League.
Aya makipe ashobora no kuba arindwi mu gihe Aston Villa yakora ibitangaza igatwara Champions League, maze ntize mu makipe atanu ya mbere muri shampiyona.
Kugira ngo u Bwongereza butange amakipe 11 i Burayi, byasaba ko Chelsea FC yegukana Conference League maze ntize mu makipe arindwi ya mbere muri shampiyona.
Mu gihe Manchester United cyangwa Tottenham Spurs zatwara Europa League maze Chelsea FC igatwara Conference Legue ariko ikaguma mu myanya ya Champions League nk’uko bimeze kuri ubu, byaba bivuze ko u Bwongereza bwazatanga amakipe 10 mu marushanwa y’i Burayi umwaka utaha.
Aya ni atandatu yakina Champions League, abiri yakina Europa League n’abiri yakina Conference League.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!