McKinstry watoje ibihugu by’u Rwanda, Sierra Leone na Uganda kuri ubu akaba yari umutoza w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya isanzwe ikinamo Emery Bayisenge, aho yanayihesheje igikombe cya shampiyona atwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Uyu mutoza akaba azatangira gutoza guhera tariki ya 1 Kanama 2024 aho yahawe inshingano zo guhesha itike Gambia mu gikombe cya Afurika gikurikira cyo mu mwaka wa 2025 kizanabera muri Kenya aho yatorezaga.
Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko, akaba yasimbuye Tom Saintfiet watandukanye na Gambia nyuma y’igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Côte d’Ivoire aho yari yarayijyanye muri aya marushanwa ubugira kabiri.
Jonathan McKinstry yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016 aho yirukanwe nyuma y’amezi make gusa ahawe amasezerano mashya y’imyaka ibiri.
Uyu mugabo w’imyaka ukomoka muri Ireland ya Ruguru, yahise arega FERWAFA muri FIFA, itegeka u Rwanda kwishyura asaga ibihumbi 215 by’amadolari byarangiye ahawe nk’impamba nubwo umusaruro we wibazwagaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!