McKinstry ashobora kwishyurwa asaga miliyoni 250 Frw nyuma yo kwirukanwa na Uganda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mata 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umunya-Irlande y’Amajyaruguru, Johnathan McKinstry, yirukanywe ku mirimo yo gutoza ikipe y’Igihugu ya Uganda ndetse ashobora kwishyurwa agera kuri miliyoni 255 Frw (Shs943m) kuko yari agifite amasezerano.

Ikinyamakuru Kawowo Sports cyo muri Uganda, kuri uyu wa Gatandatu cyanditse ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (FUFA) ryamaze gufata umwanzuro wo kwirukana Johnny McKinstry.

Uwaganiriye nacyo, ariko akifuza ko amazina ye adatangazwa, yagize ati “Icyemezo cyamaze gufatwa, hasigaye ko bitangazwa.”

Muri Nzeri 2019 nibwo McKinstry yagizwe umutoza wa Uganda, asimbuye Umufaransa Sébastien Desabre, ndetse kuri ubu yari amaze gutoza amezi 17 mu myaka itatu yari yasinye.

Kawowo Sports yatangaje ko uyu mutoza yahembwaga ibihumbi 15$ (Shs55m) ku kwezi ndetse bishobora gusaba FUFA kumuha ibihumbi 255$ (Shs943m, miliyoni 255 Frw) y’imperekeza.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, McKinstry yari yasabwe kuba yigiye ku ruhande mu gihe cy’ukwezi, ni nyuma yo kwitwara nabi muri CHAN 2020.

Imikino ibiri Uganda yakinnye na Burkina Faso na Malawi mu gushaka itike ya CAN 2021, yombi yatojwe n’abatoza b’abenegihgu barangajwe imbere na Abdallah Mubiru wari umwungirije.

Mubiru yananiwe gufasha Uganda gusubira mu Gikombe cya Afurika, aho yanganyije na Burkina Faso ubusa ku busa kuri St Mary’s Kitende mbere yo gutsindwa na Malawi igitego 1-0.

Nyuma yo guhagarikwa, Johnny McKinstry yakundaga guhura kenshi n’abayobozi ba FUFA ndetse tariki ya 6 Mata 2021, yahuye na Perezida wayo, Eng. Moses Magogo n’Umunyamabanga Mukuru, Edgar Watson.

Mu mikino 17 yatojemo Uganda, McKinstry yatsinze 11, anganya itatu, atsindwa itatu. Ikipe ze zinjijemo ibiteg 27, zinjizwa 12.

Ubwo uyu mugabo watoje Amavubi yavaga mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri Kanama 2016, FIFA yategetse ko yishyurwa hafi miliyoni 200 Frw (ibihumbi 215$) kuko byari byabaye binyuranyije n’amategeko, ayahabwa muri Mata 2019.

Ntibiramenyekana niba FUFA ishobora gukomeza kwitabaza abatoza b’abanya-Uganda mu gihe izaba ikina imikino yo mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, ihuriyemo na Kenya, u Rwanda na Mali, izatangira muri Kamena.

Kawowo Sports yatangaje ko Johnny McKinstry yirukanywe na FUFA nyuma y'amezi 17 atoza Uganda Cranes
McKinstry ashobora kwishyurwa asaga miliyoni 250 Frw nyuma yo kwirukanwa agifite amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .