00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbarushimana Abdou yatunze urutoki itangazamakuru rishyira igitutu ku batoza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2022 saa 04:54
Yasuwe :

Umutoza mukuru wa Bugesera FC, Mbarushimana Abdou, yavuze ko nta gitutu abayobozi b’amakipe bashyira ku batoza ahubwo bagishyirwaho n’itangazamakuru ry’imikino.

Bugesera FC ni imwe mu makipe yagize ibihe bibi byo kubura amanota mu mikino yari imaze gukinwa mbere y’uko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ihagarikwa mu mpera z’umwaka ushize.

Byatumye iyi kipe ikomeza kugarukwaho ariko cyane cyane umutoza wayo, Mbarushimana Abdou, aho bamwe batatinyaga kuvuga ko akwiye gusezererwa hakiri kare.

Ibi byiyongeraho kuba itangazamakuru ry’imikino ridahwema kugaruka ku makipe afite umusaruro nkene muri iyi Shampiyona igeze ku munsi wa 11, nubwo hari ikipe zigifite imikino y’ibirarane.

Abajijwe niba we yumva nta gitutu afite kubera umusaruro utaraba mwiza, Mbarushimana utoza Bugesera FC yavuze ko ikibazo atari abayobozi.

Ati “Ibibazo byose amakipe afite mwe [abanyamakuru] mubifitemo uruhare. Mugerageze korohera amakipe mureke gushukana. Shampiyona irakomeye. Mureke dukore kandi dukore dutuje. Igitutu ni mwe mukidushyiraho. Nimugerageze kutworohera. Aho turi ntabwo tuhishimiye ariko tuzahava.“

Uyu mutoza yakomeje avuga ko bajya gutangira uyu mwaka w’imikino, intego ya mbere kwari ukuza mu myanya myiza kandi ngo nta rirarenga kuko Shampiyona ikiri mbisi.

Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 10 mu mikino 11 imaze gukina. Izakina na Gorilla FC, AS Kigali, Police FC na Gicumbi FC mbere y’uko igice kibanza cya Shampiyona kirangira.

Mbarushimana Abdou utoza Bugesera FC ahamya ko abatoza bashyirwaho igitutu n'itangazamakuru ry'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .