Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ni bwo Vision FC yagaragaje ko ifite umutoza mushya ugiye gukorera mu ngata uwamubanjirije.
Mbarushimana wongeye kugaruka mu Cyiciro cya Mbere yahamije ko yavuganye n’ikipe kuyitoza imikino isigaye mu mu mikino ibanza ya Shampiyona, noneho akaba ari bwo bazaganira bakaba basinyana mu buryo burambye.
Mbere yo gutangira akazi muri iyi kipe yavuze ko azi neza akazi bagenzi be bakoze, kandi yiteguye kongeraho uruhare rwe ahereye ku mukino uzamuhuza n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ati “Bagenzi banjye babanje mu ikipe bakoze akazi keza ngo babone umusaruro ariko wabonaga ko Vision ihari. Ubwo rero tugiye kureba ko ayo manota yaboneka.”
“Ni iby’agaciro gutangirira ku ikipe nziza nka APR FC, kuko iteka iba ihabwa amahirwe yo gutwara shampiyona. Urebye imikino bakinnye usanga twe bihagaze neza kuko twarafatishije. Ntabwo byoroshye ariko
Banamwana Camarade, ni we uzakomeza kuba Umutoza Wungirije muri iyi kipe izahura na APR FC ku wa Kane, mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona.
Mbarushimana yanyuze mu makipe arimo AS Muhanga yo mu Cyiciro cya Kabiri, Rayon Sports, Etoile de l’Est, Bugesera FC n’izindi.
Kugeza ubu Vision FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota atanu gusa mu mikino umunani imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!