00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbappé yanditse amateka mashya: Uduhigo ashobora guca uyu mwaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 Mutarama 2023 saa 03:51
Yasuwe :

Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappé, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wayo wa mbere watsinze ibitego bitanu mu mukino umwe.

Uyu musore w’imyaka 24 yabigezeho mu mukino PSG yatsinzemo Pays de Cassel yo mu Cyiciro cya Gatandatu ibitego 7-0 mu Gikombe cy’Igihugu ‘Coupe de France’.

Mbappé yari afite agahigo ko gutsinda ibitego bine ku mukino wahuje ikipe ye na Lyon mu 2019, aka agasangiye na Zlatan Ibrahimović, Edinson Cavani na Neymar.

Aka gahigo kaje gasanga utundi uyu musore afite ko kuba ariwe umaze gutsindira PSG ibitego byinshi (34) muri UEFA Champions League, arabura ibitego bibiri agaca kuri Francois Mpelé watsindiye iyi kipe ibitego byinshi (28) mu Gikombe cy’Igihugu ndetse ni na we wayitsindiye ibitego byinshi hanze (102).

Byitezwe ko uyu musore akomeje ku muvuduko ariho uyu mwaka ushobora kurangira aciye utundi duhigo twinshi turimo kuba umukinnyi watsindiye PSG ibitego byinshi mu mateka. Kugeza ubu aka gahigo gafitwe na Cavani wayitsindiye ibitego 200 mu gihe Mbappé abura bitanu gusa ngo amuceho.

Mbappé yitezweho kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 aciye kuri Cavani ufite 138 mu gihe we ari inyuma ye na 132.

Uyu Mufaransa kandi ashobora guca akandi gahigo ko kuba umukinnyi watsindiye PSG ibitego byinshi mu rugo aho abura 19 ngo anyure kuri Cavani ufite 110.

Paris Saint Germain yatsinze Pays de Cassel ibitego 7-0
Kylian Mbappé yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wa PSG watsinze ibitego bitanu mu mukino umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .