Amazina ayobowe n’abarimo; Kylian Mbappé ukinira Paris Saint Germain (PSG), Paulo Dybala (Juventus), Paul Pogba (Manchester United), Luis Suárez (Atlético Madrid), Robert Lewandowski (Bayern Munich), Antonio Rüdiger (Chelsea), Divock Origi (Liverpool), Franck Kessie (Inter Milan) niyo ari kuvugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi.
Umufaransa ukina ashaka ibitego muri PSG, Kylian Mbappé, amezi abaye menshi ashakwa n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko umaze imyaka itanu i Paris ntabwo ahazaza he haramenyekana neza ariko Real Madrid irahabwa amahirwe menshi yo kumwegukana.
Kylian Mbappé mu nzira ziva i Paris:
Kylian Mbappé ukinira PSG kuva mu mwaka w’imikino 2017-2018 kuri ubu aravugwa buri munota ku rwego rw’Isi kubera amakuru amwerekeza muri Real Madrid.
Ikipe ya Real Madrid isanzwe idaterwa ubwoba no kugura ibihangange mu mupira w’amaguru, amezi abaye menshi bivugwa ko iri mu biganiro na Kylian.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mukinnyi yumvikanye na Real Madrid ku buryo mu cyumweru gitaha ashobora gutangazwa nk’umukinnyi wayo mushya.
Kylian Mbappé ugenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, kuri iki Cyumweru yahembwe nk’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’Abafaransa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Antonio Rüdiger arashaka kujya kubaka ubwami i Madrid
Myugariro wa Chelsea FC, Antonio Rüdiger, nyuma y’imyaka itanu ari i Stamford Bridge, kuri ubu ibiganiro bimuganisha muri Real Madrid bigeze kure.
Rüdiger ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Real Madrid irifuza ko yajya akinana na David Alaba nk’abakinnyi bafite ubunararibonye.
Ubufatanye bwa David Alaba na Antonio Rüdiger buzaba busimbura ubwa Sergio Ramos na Raphael Varane bose basohotse muri iyi kipe.

Paulo Dybala ari mu minsi ya nyuma muri Juventus:
Umunya-Argentine ukina ashaka ibitego muri Juventus, Paulo Dybala yamaze gusezera ku bakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe avuga ko batazakomezanya.
Paulo Dybala w’imyaka 28 biravugwa ko azasohoka muri Juventus agana muri Arsenal yo mu Bwongereza, uretse ko amakipe amwifuza ari menshi.

Luis Suárez ashobora gusubira mu Bwongereza:
Nyuma y’imyaka ibiri ari muri Atlético Madrid, Luis Suárez yasezeye ku muryango mugari w’iyi kipe ubwo yari imaze kunganya na FC Sevilla igitego 1-1.
Amakuru amukura muri Atlético Madrid yabanje kumuganisha muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko biravugwa ko atabishaka cyane.
Suárez wabaye muri Shampiyona y’Abongereza akinira Liverpool, biravugwa ko ari kuganira n’ikipe ya Aston Villa.
Abasesengura neza ruhago y’Abongereza bavuga ko Luis Suárez byoroshye ko yajya muri Aston Villa kuko inatozwa na Steven Gerrard bakinanye muri Liverpool.

Robert Lewandowski arashaka kwereka ko n’i Barcelona yabikora:
Rutahizamu w’Umunya-Pologne ukinira Bayern Munich, Robert Lewandowski biravugwa ko akazi yakoraga muri iyi kipe ashaka kugakomereza muri FC Barcelona.
Lewandowski w’imyaka 33 yageze muri Bayern mu 2014 avuye muri Borussia Dortmund yakiniye imyaka ine (2010-2014). Ikipe ya FC Barcelona kandi yasoje gahunda yo kugura Andreas Christensen wa Chelsea.

Paul Pogba arava mu rugo ajya munsi y’urugo:
Paul Pogba ukina hagati mu kibuga muri Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, kuri ubu ari mu biruhuko nyuma yo kugira imvune.
Pogba w’imyaka 29 y’amavuko aravugwa mu bashakwa na Manchester City, umuturanyi w’umucyeba.
Amakuru yari agezweho mu minsi ishize avuga ko ushinzwe gushaka isoko rya Pogba adashaka kugira icyo avuga mbere y’iki Cyumweru.
Pogba yageze muri muri Manchester United ku nshuro ya kabiri avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.

Divock Origi mu minsi ya nyuma i Anfield:
Divock Okoth Origi umaze igihe arwana no kubona umwanya uhagije wo gukina muri Liverpool, amakuru amuvugwaho amujyana muri AC Milan yo mu Butaliyani. Origi w’imyaka 27, yamaze kubwira ubuyobozi bwa Liverpool yo yifuza gusohoka muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe byose yakiniye mu gihe cye. Bivugwa ko uyu musore arajwe ishinga no gushaka umwanya uhagije wo gukina kugira ngo azitabire Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar ahagaze neza.

Franck Kessie asigaje amasaha make mu bitabo bya AC Milan:
Franck Yannick Kessie ukinira AC Milan kuva mu 2017, kuri ubu nyuma y’imyaka itanu arashaka kujya guhahira muri FC Barcelona.
Iyi kipe y’i Catalugna iranifuza Raphinha wa Leeds United yo mu Bwongereza.

Erling Braut Haaland yasezwe i Signal Iduna Park:
Mu cyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bwa Manchester City bwahamije ko bwamaze kwemeranya na Borussia Dortmund ku igurwa rya Erling Haaland.
Mu mpera z’icyumweru kandi ni bwo Borussia Dortmund yakoze umuhango wo kumusezera no kumwifuriza kuzahirwa mu Bwongereza.
Mu Bwongereza kandi amakipe arimo Arsenal FC na yo yatangiye gutanga ibimenyetso byo kwiyubaka. Iyi kipe yo mu Majyaruguru ya London irifuza abakinnyi barimo Gabriel Jesus na Raheem Sterling ba Manchester City. Iranashaka Marquinhos ukina ashaka ibitego muri Sao Paulo muri Brésil.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!