00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masudi Djuma ntabona kumwirukana nk’igisubizo ku musaruro mubi wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 08:27
Yasuwe :

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma, yashimangiye ko kuba yakwirukanwa bishobora kuba atari cyo gisubizo ku musaruro mubi iyi kipe ifite kugeza ubu.

Masudi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo ku Cyumweru.

Abajijwe uko abona intangiriro mbi Rayon Sports igize muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, aho kuri ubu ifite amanota 11 kuri 21, Masudi Djuma yavuze ko bibaho kandi ari ngombwa kubyemera.

Ati “Mu mupira ni ngombwa ko wemera ibiri kuba. Reka twemere ko dutangiye bitameze neza kuko bibaho. Ntabwo ari Rayon Sports gusa, za Manchester, za Arsenal, ikipe zose bizibaho.”

Kuri Youssef Rharb wari wambaye igitambaro cya Kapiteni wa Rayon Sports kandi Muhire Kevin ari mu kibuga, umutoza yavuze ko ari ubwumvikane bw’abakinnyi.

Ati “Ni Kevin washatse kumuha igitambaro kugira ngo amutere imbaraga. Ntimushake ibindi bintu. Yagize ati ‘Youssef ndakwizeye, reka nguhe igitambaro’. Twakoraga imyitozo, akavuga ngo umunsi umwe nzaba kapiteni… ku bw’ibyo Kevin aravuga ngo reka muhe igitambaro adukorere ibintu byiza. Ntabwo twahinduye Kapiteni. Niba twabivuganye twese twumvikana, nta kibazo kirimo.”

Ku bijyanye n’uburyo Rayon Sports yatsinzwemo uyu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, Masudi yavuze ko ikipe ye yakinnye umupita mwiza ariko ntihirwe.

Ati “Buriya Kiyovu Sports yadutegerezaga igakina imipira mirere. Ni ubwa mbere dukina umupira mwiza, ariko ni ubwa mbere dutsindwa gutya. Njye nishimiye uburyo twakinnye, ahubwo ntabwo twabyaje umusaruro uburyo twabonye.”

Yakomeje agira ati “Impinduka nakoze, urumva umaze gutsindwa wakugarira iki? Ujya imbere gushaka igitego. Ntabwo Iranzi yakinnye nabi, yari yabonye ikarita y’umuhondo, twari dufite ubwoba ko yabona ikarita itukura.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Masudi yiyamye uwamubwiye ko asa n’utarabona abakinnyi 11 bahoraho babanza mu kibuga.

Ati “11 ndabafite. Reka nkubaze utazana ibibazo hano, ni nde wabonye watangiye uyu munsi ataratangira umukino? Reka gushaka ibintu bidahari.”

Umunyamakuru yahise amusubiza ko wari umukino wa mbere ku munyezamu Hakizimana Adolphe mu gihe Youssef Rharb atabanje mu kibuga i Rusizi.

Masudi, na we yahise agira ati “Adolphe amaze iminsi adakina, Youssef ni ‘technicien’ ikibuga [kibi] kiramugora. Mujye mureka kuzana ibintu by’amatiku, ntimuzane amatiku. Dufite 11 batangira, uyu munsi twatangije 11 bameze neza. Baza ikibazo cy’umupira ureke kubaza ibibazo…”

Uyu mutoza yibukijwe ko ubwo yatwaraga Shampiyona ya 2016/17 cyangwa indi kipe yose itwara igikombe, iba igomba kuba ifite rutahizamu ukomeye. Yabajijwe niba yaba atabona ko akeneye umukinnyi nk’uwo kugira ngo abashe kugira amanota menshi.

Masudi yasubije agira ati “Ntabwo nkeneye rutahizamu. Reka mbasubize inyuma, hari Rayon Sports yari idahari [mu mwaka ushize], nje nsanga bamaze kugura abakinnyi nka batatu, dushaka kugura abandi amafaranga ntayo, urumva? Nsanga hari abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ngira ngo nirukanye hafi 90, buri munsi nirukanaga 10. Twageze icyumweru kimwe imbere ya Shampiyona tutarabona abakinnyi nka 25 beza.”

Yakomeje agira ati “Rayon Sports ya mbere, gahunda yaba iteguye neza byibuze mbere y’amezi abiri. Nta yindi gahunda nari kugira uretse gukina imikino ya gicuti kugira ngo tubone bariya 25. Ese bameze nka bariya? Oya ntabwo ari kimwe. Wishaka kugereranya iriya Rayon Sports n’iyi.”

“Ba rutahizamu dufite, umwe arakina uyu munsi akavunika. Sanogo yakinnye uyu munsi yaje akize imvune yari amaranye amezi abiri. Mwagiye mubaza ibibazo by’umupira? Baza ikibazo cy’umupira ku buryo abafana ba Rayon Sports bumva ibyabaye kandi ko hari icyo turi gukora.”

Abajijwe niba abona ko adashobora gutakaza akazi nyuma yo gutsindwa na APR FC ndetse na Kiyovu Sports, akaba afite amanota ane muri 12 aheruka, Masudi Djuma yavuze ko nta mutoza utirukanwa, ariko na none hagomba kurebwa niba kumwirukana ari cyo gisubizo.

Ati “Abatoza bose baza, bafungura igikapu igice. Umutoza utarirukanwa mu kazi ntabwo aba ari umutoza. Mourinho yarirukanywe, ejo bundi umutoza wa Manchester United yarirukanywe… Ese kwirukanwa kwa Masudi ni bwo ibibazo bizakemuka? Ni ngombwa kumenya ibyo. Ubuzima ni Imana ibutanga, ntabwo ari kanaka."

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, aho izakira Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.

Masudi Djuma yavuze ko nta mutoza utirukanwa, ariko hakwiye kurebwa niba kumwirukanwa muri Rayon Sports ari cyo gisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .