Masudi Djuma yerekanywe nk’umutoza mushya wa AS Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kumvikana na AS Kigali no kwemezwa nk’umutoza wayo, Umurundi Masudi Djuma yerekanywe ku mugaragaro yiha inshingano zo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018 nibwo IGIHE yatangaje ko AS Kigali yamaze kwemeza Masudi Djuma Irambona nk’Umutoza Mukuru wayo imaze gutandukana na Eric Nshimiyimana wayitoje kuva mu 2014.

Iyi kipe yarangije ku mwanya wa kabiri umwaka ushize w’imikino yihaye intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’ uyu mwaka.

Byatumye ubuyobozi bushya bw’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali buhagarariwe na Francis Gasana butangira ibiganiro na Masudi Djuma watandukanye na Simba SC mu ntangiriro z’uku kwezi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 saa 16:10 nibwo uyu mutoza abakunzi b’umupira w’amaguru bita ‘Commando’ yerekanywe ku mugaragaro nk’Umutoza mushya wa AS Kigali.

Masudi Djuma yabwiye IGIHE ati “Ntabwo mfite byinshi byo gutangaza kuko sindahura n’abakinnyi banjye ngo dufatire hamwe ingamba ariko intego nta yindi ni ukongera gutwara igikombe cya shampiyona nkuko nabikoze mu myaka ibiri ishize.”

Bivugwa ko yahise ahabwa ibihumbi bine by’amadolari bizamufasha kwimura umuryango we no gushinga ubuzima bushya muri Kigali, akazatangira akazi ku wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018 bivuga ko atazatoza umukino wo ku Cyumweru AS Kigali izakina na Musanze FC.

Yahawe amasezerano yo gutoza AS Kigali umwaka umwe
Masudi Djuma asinyirwa sheki y'ibihumbi bine by'amadolari yahawe mbere yo gutangira akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza