Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Umutoza Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mkuru, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe ngo asimbure Nshimiyimana Eric.

Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems.

Asimbuye Nshimiyimana muri AS Kigali, wahawe ibishoboka byose birimo kugurirwa abakinnyi bakomeye, ariko ntabashe kwegukana igikombe na kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu zo mu Rwanda.

Yatoje yungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports yungirije anayibera Umutoza Mukuru ayihesha ibikombe bibiri mu myaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Simba SC yari amazemo umwaka umwe.

Masudi Djuma yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukwakira 2018 avuye i Burundi, aho yari yagiye gusura umurango we.

Mu masaha ya saa 16:30 nibwo uyu mutoza yari ageze kuri Stade ya Kigali ahari ibiro bya AS Kigali, aho yaganiriye n’abayobozi bashya b’iyi kipe barangajwe imbere n’umuyobozi mushya Francis Gasana, uherutse guhabwa akazi ko gusimbura Joseph Nshimiye.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mutoza yari yabanje kugora AS Kigali kuko yayisabaga umushahara w’ibihumbi 4000 $ ariko yo ikamuha ibihumbi 3500 $ gusa ikipe yageze aho iva ku izima yemera kumuha umushahara yifuza.

Gasana uyobora AS Kigali ntiyifuje kugira icyo avuga ku kuba bamaze kumvikana na Masudi, ariko yemeza ko bazakorana n’umutoza urenze urwego rwa Eric Nshimiyimana.

Ati “Nta rutonde rw’abatoza benshi dufite ngo tuzakuramo umwe. Umutoza twari dufite yari mwiza kandi n’abari bamwungirije twasigaranye ni beza, gusa umutoza tuzakorana ni mwiza nkawe cyangwa aranamurenze.”

Biteganyijwe ko Masudi Djuma azatangazwa akanatangira akazi muri iyi kipe guhera kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018.

AS Kigali yumvikanye na Masudi nyuma yo kugerageza gusinyisha abatoza batatu; Cassa Mbungo wa Kiyovu sports, Haringingingo Francis wa Mukura VS na Seninga Innocent wa Bugesera FC, ariko amasezerano bafite mu makipe yabo akabagonga.

Uyu mutoza ashobora gukorana n’abandi bakinnyi bashya muri AS Kigali barimo; Faruk Ruhinda Seifi wakiniraga Bugesera FC na we uri mu biganiro n’iyi kipe y’umujyi.

Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali asimbuye Eric Nshimiyimana
Masudi yasohotse mu biro by'ubuyobozi bwa AS Kigali ari kumwe na Nshutiyamagara Ismail Kodo ushobora kuzamwungiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza