Mashami Vincent na Police FC batsindiwe muri Algeria ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye mu Cyumweru gishize.
Ikipe ye kuri ubu irasabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitatu ngo ikomeze mu cyiciro gikurikira, ikintu ngo gishoboka ukurikije uko bitwaye ku mukino ubanza nkuko Mashami yabitangaje.
Ati “Urebye umukino twakinnye muri Algeria twashoboraga kubona igitego kimwe cyangwa bibiri, ariko amahirwe twabonye ntabwo twayabyaje umusaruro.”
“Mu rugo birashoboka, tuganira n’abakinnyi gusa nabo barabizi ko ari wo mukino umwe uzatuma dukomeza cyangwa tugasigara. Abakinnyi (beza) turabafite, turi gukora imyitozo yo gutuma dutsinda ibitego byinshi rero birashoboka kuzabasezerera.”
Uyu mutoza wanaciye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko imisifurire mu mukino ubanza na yo itari shyashya, aho ikipe ye yatewe penaliti inahabwa ikarita y’umutuku.
Avuga ko ibyo byose biri mu bizabatera imbaraga ku mukino wo kwishyura ari na yo mpamvu nyuma yo kuva muri Algeria babanje gufata iminsi ya mbere baganiriza abakinnyi ngo babategure mu mutwe ku cyo bakora ngo basezerere iyi kipe yo mu Barabu.
Umukino wo kwishyura hagati ya Police FC na CS Constantine, uteganyijwe ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium ku i Saa Cyenda z’amanywa.
Ikipe izasezerera indi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi Nsoatreman FC yari yatsindiye muri Ghana ibitego 3-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!