Mashami yavuze ku rwego rw’abakinnyi ba APR FC n’abo yasezereye mu Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yavuze ko urwego yasanzeho abakinnyi ba APR FC ari rwiza ndetse yishimiye kubona bahita bisanga mu bandi.

Amavubi akomeje imyitozo, aho ari kwitegura imikino ibiri azahuramo n’ikipe y’igihugu ya Cap-Vert mu itsinda F yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Ku wa Mbere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bitabiriye bwa mbere umwiherero w’ikipe y’Igihugu nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo n’umutoza w’ikipe y’Igihugu.

Nyuma y’imyitozo yo ku wa Kabiri, yabereye mu Bugesera, umutoza Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rubi ndetse bahise bisanga mu bandi bamaze igihe bari mu Amavubi.

Ati “Ntabwo bameze nabi, ni abakinnyi bakoraga, bakina imikino ya gicuti, nagiye kureba n’imikino ibiri ya gicuti bakinnye na AS Kigali, naganiriye n’umutoza wabo kandi n’uburyo ubareba bameze neza, imyitozo ya kabiri bakoranye natwe urabona ko bahise bisanga neza.”

Umutoza w’ikipe y’Igihugu yavuze ko kuba hari abakinnyi yagiye asezerera, aho bwa mbere yasezereye batandatu, ku wa Kabiri agasezerera abandi batatu, biterwa n’uko hari umubare w’abo atagomba kurenza mu mwiherero.

Yavuze ko kandi kuba Sugira Ernest yaravuye mu Amavubi yaravunitse, ariko kuri ubu akaba ari gukorera muri Rayon Sports nta kibazo kirimo kuko bazamwifashisha mu yindi mikino.

Ati “Gusezerera bamwe ni ukugira ngo tugabanye umubare w’abakinnyi kandi hari abo tuba twemerewe kugira mu mwiherero. Ntabwo ari ikibazo cy’uko badahagaze neza, kwitwara nabi cyangwa ikindi kibazo icyo ari cyo cyose, ni amahitamo ajyanye n’imyanya y’abakinnyi bahari.”

“Sugira ntabwo twamusezereye, yari ifite ikibazo cy’imitsi, ntabwo gishobora gukira mu cyumweru kimwe kandi twari dufite imyitozo ikomeye. Tuzi agaciro afitiye ikipe y’igihugu, niba ameze neza ubwo yakurikije inama twamugiriye.”

Abajijwe icyizere asigaranye nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ibanza, Mashami yavuze ko hakiri amahirwe ko u Rwanda rwabona itike ya CAN 2021, ariko bisaba gutsinda umukino ukurikiyeho.

Ati “Ntabwo turakurayo amaso, mu mibare ni ibintu bishoboka cyane. Iyo uganira n’abantu wumva barakuyeyo amaso, ariko twe iyo tujya mu mibare iratwereka ko bishoboka, icyangombwa ni ukugira umukino umwe mwiza waduha amanota atatu tukibona mu yindi yose.”

Mashami witeze kwakira Muhire Kevin mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko kugeza ubu umukinnyi ukina hanze azi neza ko atazitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ari Salomon Nirisarike urwaye COVID-19.

Haruna Niyonzima utarakinnye imikino ibiri Yanga SC iheruka gukina muri Shampiyona ya Tanzania, yamaze gusubukura imyitozo nyuma yo gukira malaria.

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 12 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo, n’indege ya RwandAir kugira ngo biyorohere kwitegura neza umukino ubanza no kugerera mu gihugu igihe mbere y’uko hakinwa umukino wo kwishyura.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.

Amavubi akomeje kwitegura imikino ibiri azahuramo n'ikipe y'Igihugu ya Cap-Vert mu minsi iri imbere
Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques mu myitozo yabaye ku wa Mbere ku mugoroba
Rutahizamu Byiringiro Lague atera umupira
Myugariro Mutsinzi Ange mu myitozo y'ikipe y'Igihugu
Danny Usengimana yongewe mu bakinnyi b’Amavubi mu cyumweru gishize
Umunyezamu Rwabugiri Umar yasanze bagenzi be mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu
Niyonzima Olivier Seif ashoreye umupira, Sibomana Patrick amwegera
Nsabimana Eric 'Zidane' ashoreye umupira mu gihe asatirwa na Rubanguka Steve
Rubanguka Steve ukina mu Bugereki, mu myitozo y'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .