Mashami yatangaje abakinnyi 23 b’Amavubi azakina na RDC na Ethiopia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 azajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti ugamije kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 u Rwanda ruzakirwamo na Ethiopia.

U Rwanda ruzakina umukino wa gicuti na RDC tariki ya 18 Nzeri kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Nyuma yo gukina uyu mukino, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe ku wa Gatatu, yatangiye umwiherero kuri iki Cyumweru nyuma y’imikino y’Irushanwa ry’Agaciro 2019.

Amavubi arakora imyitozo inshuro imwe kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere saa 09:00 mu gihe azerekeza muri Repubulika Iharanira Demoarasi ya Congo saa Sita z’ijoro.

Umutoza Mukuru Mashami Vincent yavuze ko mu bakinnyi 26 yari yahamagaye, abazasigara ari Benedata Janvier wa AS Kigali, Ngendahimana Eric na Hakizimana Kevin ba Police FC.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Urutonde rw’abakinnyi 23 Amavubi azajya muri RDC na Ethiopia

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).

Benedata Janvier wa AS Kigali na Hakizimana Kevin wa Police FC, bombi bazasigara i Kigali
Ngendahimana Eric na we ntabwo ari mu bakinnyi bazajya muri RDC na Ethiopia
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent azahagurukana abakinnyi 23 kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .