Mashami yatangaje abakinnyi 11 yitabaza ku mukino w’Amavubi na Ethiopia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 11 yifashisha ku mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2020’, Amavubi yakiramo Ethiopia.

Umukino uhuza ibihugu byombi uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Amavubi yatsinze umukino ubanza wabereye i Makelle muri Ethiopia mu kwezi gushize ku gitego 1-0, yiyongerera amahirwe yo kwitabira CHAN 2020, izabera muri Cameroun.

Mu bakinnyi Mashami akoresha kuri uyu mukino barimo myugariro wa Police FC, Nsabimana Aimable, wasimbuye Mutsinze Ange wagize ikibazo cy’imvune, ubwo APR FC akinira yanganyaga na AS Kigali ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Nsabimana yitabajwe mu gihe hahabwaga amahirwe Rugwiro Hervé wakinnye umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Tanzania [Taifa Stars], amakipe yombi akanganya 0-0.

Mu bandi bakinnyi bitabajwe ku mukino w’Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia ‘Walia ibex’ barimo Kimenyi Yves na Niyonzima Haruna [usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi] batagaragaye mu mukino ubanza kubera ibibazo by’ibyangombwa.

Umukino urayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Uganda, bayobowe na Mashoud Salli, yungirijwe na Dick Okello na Issa Masembo, naho Chalenget Ali Sabilla ni umusifuzi wa kane mu gihe Komiseri ari Umunya-Kenya Sylivester Kirwa.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanza mu kibuga:

-  Umunyezamu: Kimenyi Yves

-  Ba myugariro: Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel.

-  Abakina hagati: Nshimiyimana Imran, Niyonzima Olivier “Sefu” na Nsabimana Eric “Zidane”.

-  Ba rutahizamu: Manishimwe Djabel, Sugira Ernest na Niyonzima Haruna

-  Abasimbura: Ndayishimiye Eric "Bakame", Rugwiro Hervé, Iradukunda Eric "Radu", Rutanga Eric, Iyabivuze Osée na Byiringiro Lague.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza