Yabigarutseho nyuma y’inkuru n’ubusabe bwa bamwe bavuga ko Haruna ashaje adakwiye gukomeza gukinira Amavubi ahubwo hari abakinnyi bakiri bato bashobora gukina mu mwanya we, bagatanga umusaruro mwiza.
Haruna Niyonzima ukinira ku byangombwa by’imyaka 31 yatangiye gukinira Amavubi mu 2006, aza kugera ubwo aba kapiteni wayo ndetse kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi bitabazwa cyane n’Umutoza Mashami.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku Cyumweru, nyuma y’umukino wa kabiri w’u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Mashami Vincent yabajijwe impamvu zituma Haruna akomeza guhamagarwa.
Yagize ati “Haruna ngira ngo buri wese afite ibyo yamuvugaho, impamvu muhamagara ni uko mfite ibyo mubonamo byinshi ariko nanone ntabwo nahindura ibyo abantu batekereza […] ngira ngo rero Haruna ni umuntu uri ku Isi ntabwo yakwishimirwa n’abantu bose.”
Yakomeje agira ati “Gusa Haruna ni umukinnyi mwiza no ku mukino nk’uyu hari ibyo yagiye adufasha, hari ibyemezo afata ubona atari umukinnyi muto wabifata, n’ubwo ataguha 100% ariko hari uburyo ubona ko nibura 80% ari buyiguhe.”
‘Haruna’ ntagira ubwoba
Mu mukino wahuje u Rwanda na Kenya, Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ndetse yagerageje gutanga imipira kuri bagenzi be yashoboraga no kubyara ibitego.
Ibi kandi byagaragaye mu mukino u Rwanda ruheruka gukinamo na Mali, aho Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga, umukino urahinduka ndetse Amavubi atangira gusatira ashaka igitego n’ubwo byarangiye Mali isoje iminota 90 iwuyoboye.
Tuyisenge Jacques, Kapiteni wungirije wa Amavubi yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Haruna adatanga umusaruro cyangwa atagikenewe mu Ikipe y’Igihugu.
Ati “Ku bwanjye nk’umukinnyi, navuga ko Haruna ari umukinnyi dukeneye kandi ntabwo ari uyu munsi gusa ahubwo turacyamukeneye n’imikino myinshi iri imbere. Kubera ko afite uburambe […] buriya iyi mikino mpuzamahanga, ushobora kubona umukinnyi afite ubushobozi n’ubuhanga ariko yagera mu kibuga akagira ubwoba.”
Yakomeje agira ati “Wowe uri hanze ntushobora kubibona ariko njyewe uri mu kibuga ndabibona. Haruna ni wa mukinnyi udashobora kugira ubwoba mu kibuga uko byagenda kose kandi we imipira ahantu ayisabira haragoye ariko nawufata ashobora kuwutanga ukavamo igitego.”
Tuyisenge yavuze ko Haruna afite uburambe mu kibuga ku buryo iyo akigezemo usanga afasha bagenzi be, akabagira inama ku buryo ahindura umukino.
Ati “Haruna ni umukinnyi tugikeneye, akenshi imikino yanagoranye, Haruna ni we uzamo agahita adusubiza mu mukino. Numva ko tumukeneye kandi igihe kirekire. Afite inararibonye adutera imbaraga kandi n’ubwo abakinnyi benshi uba ubona ashobora kujya mu kibuga agakina ariko hari ibyo aba ataragira mu mutwe we cyane cyane nk’imikino nk’iyi ikomeye.”
Haruna Niyonzima yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.






Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!