Mashami yashinje itangazamakuru gutuma Monnet-Paquet adakinira u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yashinje bamwe mu banyamakuru kugira uruhare mu kuba rutahizamu wa Saint-Etienne mu Bufaransa, Kévin Monnet-Paquet, ataritabiriye ubutumire ngo akinire u Rwanda.

Mashami yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Cap-Vert ubusa ku busa, bigatuma rusigarana amahirwe make yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’Igihugu yahamagaye mu Ukwakira, yitegura imikino ibiri yahuyemo na Cap-Vert, harimo n’Umunyarwanda Kévin Monnet-Paquet.

Kuva afite imyaka 24 mu 2012, rutahizamu Kévin Monnet-Paquet yasabwe gukinira u Rwanda, ariko abyemera mu Ugushyingo 2018.

Mu gihe yari mu bategerejwe mu Amavubi mu minsi ishize, ntiyigeze yitabira ubutumire. Ubwo yasubizaga ibijyanye n’uyu mukinnyi, umutoza Mashami Vincent yashinje bamwe mu banyamakuru ko bari mu batumye atitabira iyi mikino, ariko yemeza ko bitararangira.

Ati “Sinzi icyo nabisubizaho kuko dushobora kwirirwa hano cyangwa tukanaharara kuko rimwe na rimwe ni mwe mwabigizemo uruhare, bagenzi banyu, simvuga muri rusange, ni bamwe muri mwe, akenshi sinzi uko tubayeho muri kamere yacu.”

"Sinzi impamvu, sinzi inyungu iba ibiri inyuma, ariko mufite intwaro ikomeye cyane ari yo mikoro mukoresha uko mushatse, murasa uwo mushatse, mukiza uwo mushatse, ngira ngo rero ibyamuvuzweho sindibubisubireho, na we ni umuntu wumva, ni umuntu utekereza."

"Ni uko byaganze, ntabwo turakurayo amaso, icyo namwe nabasaba ni ugukoresha impano Imana yaduhaye, tukayikoresha neza kandi gusigana ibyaha, kwitana abanyabyaha, sinzi impamvu. Natwe mutwita ko tutari abanyamwuga, ariko na bamwe muri mwe ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi.”

Ikipe y’u Rwanda ni yo ya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri mu mikino ine, aho irushawa amanota abiri na Cap-Vert na Mozambique, zifite amanota ane mu gihe Cameroun ifite amanota 10.

Amavubi azasubira mu kibuga muri Werurwe, aho azakirwa na Cameroun, akanakira Mozambique mu mikino ibiri yaba asabwa gutsinda kugira ngo ajye mu Gikombe cya Afurika kizaba mu 2022.

Mashami Vincent yashinje bamwe mu banyamakuru gutuma Kevin Monnet-Paquet atitabira ubutumire bw'ikipe y'Igihugu
Monnet-Paquet wari wahamagawe ntiyigeze yitabira ubutumire bw'Amavubi ku mikino ibiri ya Cap-Vert
U Rwanda rwanganyije na Cap-Vert ubusa ku busa mu mikino yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .