Mashami yashimiye Perezida Kagame n’abandi Banyarwanda bihanganiye Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko Perezida Kagame uburyo batahwemye gushyigikira ikipe y’Igihugu yaraye igeze muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun.

Mashami Vincent yabivuze nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2 ku wa Kabiri, rukazamuka ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda C.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, yashimiye Perezida Kagame n’abandi Banyarwanda bose bagiriye icyizere Amavubi ku mukino wa Togo, by’umwihariko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akaba yari yageneye impanuro abakinnyi n’abatoza mbere yo gukina na Togo.

Ati “Abanyarwanda twabashimira cyane mpereye ku Mukuru w’Igihugu, turabizi neza ko bose bakurikiranye umukino ndetse n’ubutumwa yatugejejeho abinyujije kuri Minisitiri wa Siporo nabwo budutera inkunga, budutera ingabo mu bitugu, badukurikiranye kandi bizeye ko turi bubikore.”

“N’abayobozi batandukanye b’Igihugu haba mu rwego rw’ingabo, urwa minisiteri, n’Abanyarwanda bose muri rusange hirya no hino ku Isi, yaba abari hano muri Cameroun, ariko benshi bari mu Rwanda birumvikana.”

Mashami yakomeje avuga ko buri gihe Ikipe y’Igihugu iba yifuza gushimisha Abanyarwanda, ariko rimwe bikanga, gusa yongera kubashimira uburyo bakomeje kuyigirira icyizere no mu bihe bibi.

Ati “Ngira ngo bose bagiye kuryama bishimye kandi nicyo cyari icyifuzo cyacu. Ni byo badutumye hano, ni byo bari batwitezeho. Twabashimira byimazeyo kutwihanganira mu bihe byiza n’ibibi, twabasaba gukomeza kudushyigikira. Natwe tuba twifuza kubaha ibyishimo nubwo wenda rimwe na rimwe bitadukundira, ariko turabizi ko baba badushyigikiye.”

Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda ruzahura n’ikipe iba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Guinea, Zambia, Tanzania na Namibia.

Iri tsinda rirasoza imikino yaryo kuri uyu wa Gatatu, aho Zambia ya kabiri n’amanota ane ikina na Namibia ya nyuma n’amanota 0 mu gihe Guinea na yo ifite amanota ane ihura na Tanzania ya gatatu n’amanota atatu. Imikino yombi iratangira saa tatu z’ijoro.

Indi nkuru wasoma: Bamwe byabarenze bibagirwa ko ari Guma mu Rugo! Uko Abanyarwanda bakiriye intsinzi y’Amavubi muri CHAN 2020

Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yashimiye Perezida Kagame n’abandi Banyarwanda bihanganiye Amavubi
Abakinnyi b'Amavubi bashimira abafana bari muri Cameroun nyuma yo gutsinda Togo ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .