Mashami yasezereye abakinnyi 10 mbere yo kwerekeza muri Cap-Vert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze guhitamo abakinnyi 23 azajyana i Praia gukina na Cap-Vert, mu gihe abandi 10 bazasigara i Kigali.

Ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda ku wa Mbere mu gitondo, yerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho izakina umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun, uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo.

Amakuru ava mu mwiherero w’Amavubi avuga ko Mashami Vincent yamaze guhitamo abakinnyi 23, batarimo Niyomugabo Claude, Rusheshangoga Michel, Niyonzima Olivier Seif, Rwabugiri Umar, Sibomana Patrick, Nsabimana Eric, Usengimana Danny, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Twizerimana Onesme.

Amavubi azagenda n’indege yihariye ya RwandAir kugira ngo azahite agaruka i Kigali, yitegure umukino w’umunsi wa kane azakiramo ikipe y’igihugu cya Cap-Vert ku wa 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Kugeza ubu, abakinnyi bakina hanze umutoza yamaze kubona ni Haruna Niyonzima, Niyonzima Ally, Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi na Mukunzi Yannick ukina muri Suède bazahurira n’abandi muri Cap-Vert.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Abakinnyi 23 b’Amavubi bazajya muri Cap-Vert:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

Mashami Vincent yamaze guhitamo abakinnyi azajyana muri Cap-Vert
Nsabimana Eric 'Zidane' ni umwe mu basigaye
Niyonzima Olivier 'Seif', Sibomana Patrick na Ngendahimana Eric na bo bazasigara i Kigali
Usengimana Danny wari wongewemo nyuma, na we ntabwo azajya i Praia
Byiringiro Lague na we ari mu bakinnyi basigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .