00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashami yahamagaye abakinnyi 36 mu Amavubi yitegura Uganda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu Bagabo "Amavubi", Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 36 bitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

U Rwanda na Uganda bizahura ku munsi wa gatatu n’uwa kane mu mikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Umukino ubanza uzahuza ibihugu byombi by’ibituranyi bigirana amahari mu kibuga, uzabera i Kigali tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala ku wa 10 Ukwakira 2021.

Mu bakinnyi Mashami Vincent yahamagaye kuri uyu wa Mbere harimo amazina yari ategerejwe nka Rafael York ukina muri Suède, wamaze kubona ibyangombwa byo gukinira u Rwanda nyuma yo gusiba umukino wa Mali n’uwa Kenya kuko ikibazo cye cyari kitarakemuka.

Imikino izahuza u Rwanda na Uganda izaba ari ishiraniro kuko ikipe zombi aho zihuriye amahari aba ari yose ndetse n’ishyaka ku mpande zombi ari ryinshi.

Ibi ariko, ku ruhande rw’u Rwanda byiyongeraho ko Mashami Vincent, mu mikino amaze gukina mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022 nta n’umwe aratsinda.

Bivuze ko imikino ibiri azahuramo na Uganda asabwa kuyitsinda cyangwa se akabona amanota ane kugira ngo agire icyizere cyo kuzarenga ijonjora rya kabiri.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, abakinnyi bacumbika kuri La Palisse Hotel i Nyamata naho imyitozo izajya ikorerwa kuri Stade Amahoro ku manywa, mu masaha y’ijoro ikorere kuri Stade ya Kigali.

Nyuma y’imikino ibiri imaze gukinwa mu Itsinda E, Mali ni yo iriyoboye n’amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’inota rimwe.

Abakinnyi 36 b’u Rwanda bahamagawe:

Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric (Nta kipe afite), Gahungu Habarurema (Police FC) na Ntwali Fiacre (AS Kigali).

Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Rukundo Denis (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Rwatubyaye Abdul (FK Shkupi, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Bayisenge Emery (nta kipe afite), Niyigena Clément (Rayon Sports FC) Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera FC) na Mutsinzi Ange (CD Trofense, Portugal).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (nta kipe afite), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède), Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Suède), Niyonzima Olivier (AS Kigali), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC) na Niyibizi Ramadhan (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Kagere Medie (Simba SC), Tuyisenge Jacques (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United), Hakizimana Muhadjir (Police FC), Twizerimana Onesme (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Kalisa Jamir (Vipers SC, Uganda) na Mugunga Yves (APR FC).

Amavubi azahura n'Imisambi ya Uganda mu mikino ibiri izaba mu kwezi gutaha mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022
Rutanga, Manzi, Hakizimana na Ndayishimiye Eric 'Bakame' bari mu bongeye guhamagarwa mu Amavubi
Umutoza w'u Rwanda, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 36 bazavamo abifashishwa ku mikino yombi
Rafael York yemerewe gukinira u Rwanda nyuma yo gusiba imikino ibiri yabanje kubera ibyangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .