Mashami yahamagaye abakinnyi 27 b’Amavubi yitegura Tanzania na Ethiopia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 mu mwiherero wo kwitegura imikino ibiri Amavubi azahuramo n’ikipe y’igihugu ya Tanzania n’iya Ethiopia mu cyumweru gitaha.

U Rwanda ruzakina umukino wa gicuti na Tanzania ku wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira mbere y’uko rwakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2020), uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira.

Iyi mikino yombi izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu bakinnyi 27 Mashami yahamagaye kuri uyu wa Gatanu, harimo babiri bakina hanze, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bazitabazwa ku mukino wa Tanzania gusa.

Mashami yavuze ko bahisemo kubitabaza kuko ari bo bari hafi ndetse bashaka ko bakomeza kumenyerana n’abandi dore ko u Rwanda ruzatangira gukina imikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2021 mu kwezi gutaha.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yavuze ko kuba Shampiyona y’u Rwanda izakomeza mu mpera z’icyumweru byatumye umwiherero uzakorwa mu gihe cy’iminsi ibiri mu gihe hari n’abakinnyi bazawugeramo ku Cyumweru.

Ati “Umwiherero uzatangira ejo umare iminsi ibiri, hari n’abazaza ku Cyumweru. Twagombaga gutangira ku wa Mbere nk’uko abandi babikoze ariko ntabwo byadukundiye. Tuzakina na Tanzania ariko umukino ukomeye ni uwa Ethiopia kuko ari uw’irushanwa.”

Rugwiro Hervé, Bishira Latif, Kalisa Rashid, Byiringiro Lague, Iyabivuze Osée, Nshuti Savio Dominique na Mashingirwa Kibengo Jimmy bari mu bahamagawe batari bitabajwe ku mukino ubanza wa Ethiopia, aho bafashe umwanya w’abarimo Butera Andrew na Bizimana Yannick.

Mashami yatangaje ko CAF yamaze gusubiza FERWAFA ko Haruna Niyonzima na Kimenyi Yves bashobora gukinira ikipe y’igihugu nyuma yo kudakina imikino iheruka.

Abakinnyi 27 bahamagawe mu Amavubi

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves ( Rayon Sports) na Rwabugir Umar (APR FC)

Ba myugariro: Mutsinzi Ange (APR FC), Bishira Latif (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Iradukunda Eric (Rayon Sports) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina hagati: Kalisa Rashid (AS Kigali), Nsabimana Eric (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Niyonzima Olivier (APR FC), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba rutahizamu: Iyabivuze Osée (Police FC), Byiringiro Lague (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Mashingirwa Kibengo Jimmy (Bugesera FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania) na Tuyisenge Jacques (Petro Atletico de Luanda, Angola).

Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura umukino wa Tanzania n'uwa Ethiopia, yombi izaba mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza