00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashami Vincent yatoje Police FC yashatse kumwirukana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 January 2025 saa 01:30
Yasuwe :

Police FC yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona n’Igikombe cy’Intwari yasubukuye imyitozo, iyoborwa n’Umutoza wayo Mashami Vincent, iyi kipe yari yatekereje gutandukana na we kubera umusaruro muke.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2024, ni bwo Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino ifite mu minsi iri imbere.

Ubwo uyu mugabo yari amaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0, iyi kipe igahita irushwa na Gikundiro amanota 13, hatekerejwe kumwirukana ariko umwanzuro wa nyuma ntiwafatwa kubera ingaruka nyinshi byagira ku mpande zombi.

Mashami amaze imyaka ibiri n’igice atoza iyi kipe y’abashinzwe umutekano, ariko muri uyu mwaka afite akazi katoroshye kuko ari kotswa igitutu n’abakunzi bayo babona intsinzi yabaye iyanga.

Asigaje amezi atandatu ku masezerano yahawe ubwo yari amaze guhesha Police FC Igikombe cy’Amahoro muri Gicurasi 2024.

Police FC yari yiyubatse cyane mu mpeshyi ishize ifite intego yo kwitwara neza muri CAF Confederation, gusa isezererwa itarenze ijonjora rya mbere.

Ubu ikomeje kongeramo abandi bakinnyi bashya kugira ngo irebe ko yasubira muri iri rushanwa, aho mu minsi ishize yanahaye amasezerano Byiringiro Lague wakiniraga Sandvikens IF yo muri Suède.

Umusaruro nkene wa Mashami Vincent uri gutuma ubuyobozi butekereza gutandukana na we
Mashami Vincent aracyari umutoza wa Police FC
Abakinnyi ba Police batangiye imyitozo yo gusubukura Shampiyona
Police FC yifuza kwitwara neza mu Gikombe cy'Amahoro na Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .