Igitego cya Youssou Diagne ku munota wa 45 n’ikindi cyitsinzwe Sibomana Shami Carnot ku munota wa 62, ni byo byatandukanyije impande zombi mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Shami Carnot ntiyasoje uyu mukino kuko yahawe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Aziz Bassane ku munota wa 88, akerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Mashami Vincent utoza Police FC, yemeje ko hari ibyemezo abasifuzi bagiye bafata bikimisha amahirwe ikipe ye.
Ati “Sinavuga ko yasifuye nabi ariko hari ibyo twabonaga n’amaso, twese twabonaga n’abandi. Hari ibyo abafana ba Rayon Sports babonaga, hari aho wumvaga batabyishimiye, natwe rero ni uko, hari ibyemezo byagiye bitatubera, bitaduha ayo mahirwe kandi ntabwo byadushimishije.”
Abajijwe niba Police FC ikiri kwibona mu makipe yatwara igikombe cya Shampiyona, uyu mutoza yashimangiye ko bigoye ariko avuga ko hakiri imikino myinshi yo gukina.
Ati “Ntabwo navuga ko igikombe kigiye kuko kibaye cyagiye, ubu Rayon Sports iba igitwaye, ariko ubu ngira ngo ntacyo itwaye. Birumvikana ko hari imikino myinshi igihari, ntabwo wavuga ngo uzamenya uko uzagenda, ariko ukurikije amanota arimo hagati yacu na Rayon Sports iyoboye, ni menshi, harimo akazi, bisaba ko utsinda bo badatsinda kandi nkeka ko bidashoboka, biragoye.”
“Twese ntabwo twatwara igikombe, harimo umwe uzagitwara. Turakomeza gukora, aho Imana izadusoresha ni aho tuzasoreza.”
Mashami yashimangiye ko hari abakinnyi bashobora kongera kugura muri uku kwezi dore ko nk’ubu bongeye kuvunikisha Peter Agblevor, byatumye basigarana rutahizamu umwe.
Police FC yasoje imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa kane n’amanota 23, irushwa 13 na Rayon Sports ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!