Mashami Vincent azongererwa amasezerano bitarenze ku wa Gatanu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko umutoza w’Amavubi, byitezwe ko ari Mashami Vincent, azatangazwa bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021.

IGIHE yabwiwe ko Mashami Vincent utoza Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru kuva muri Kanama 2018, akaba yarasoje amasezerano muri uku kwezi, ari we gisubizo gihari kugeza ubu.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bitarenze ku wa Gatanu w’iki cyumweru bazaba bamaze kwerekana umutoza uzakomezanya n’Ikipe y’Igihugu.

Ati “Ngira ngo nababwira ngo mwitondeho gato, bitarenze iki cyumweru umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’Amavubi turaza kumubagezaho, turamubereka.”

“Twakoze ibiganiro na FERWAFA ku rwego ruri tekinike, twebwe nka Minisiteri na FERWAFA, icyavuyemo ni uko mbere y’uko iki cyumweru kirangira tugomba kugaragaza umutoza kugira ngo n’izindi gahunda zo gutangira kwitegura zidahungabana.”

Yakomeje agira ati “Twihaye kugera ku wa Gatanu ko amasezerano y’umutoza agomba kuba yasinywe, yasohotse, kandi n’umutoza w’Amavubi agomba kuba yagaragaye, n’ibikubiye mu masezerano ndumva ari byiza ko twabivuga icyo gihe.”

Abajijwe impamvu nta tangazo ryo gushaka umutoza ryatanzwe, Minisitiri Munyangaju yavuze ko byari bigoye gukora isuzumamikorere rya Mashami Vincent kandi yari muri CHAN 2020 yabaye kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi, ari kimwe mu byari gushingirwaho hasuzumwa umusaruro yabonye mu byo yari yasabwe gukora mu masezerano yarangiye.

Yaciye amarenga ko uko umusaruro wa Mashami waba umeze kose atari we waturutseho kubera ko hari ibitarakozwe kubera COVID-19 kandi na none ari ngombwa kwemeza umutoza ku buryo ishyirwaho rye ritazabangamira imitoreze y’imikino iri imbere.

Ati “Kugira ngo dushake undi mutoza cyangwa ngo twemeze uwari usanzweho cyangwa kumuhindura hari byinshi tugenderaho biri tekinike, hari ukumukorera isuzumamikorere, ntabwo umutoza wari kumukorera isuzumamikorere kandi turi muri CHAN, na byo biri mu masezerano ye nubwo hari n’ibindi biri mu masezerano bitigeze bigerwaho kubera ibibazo bitamuturutseho, biturutse kuri COVID-19, abantu twese yatugizeho ingaruka.”

“Ntabwo twari gusohora itangazo kandi hari n’ibindi tutarakora. Itangazo urisohora kubera ko wamaze gufata umwanzuro uvuga ngo tugiye gushakisha noneho umutoza, wafata umwanzuro wo kumugumana, wafata umwanzuro wo gushaka umutoza hanze, ntabwo byakubuza kumushaka mu gihe gito kandi ugakora ibitabangamira gutoza ikipe yacu kugira ngo dukomeze duhagarare neza muri shampiyona ziri imbere.”

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko gahunda y’igihe Amavubi azasubirira mu mwiherero yitegura imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izamenyekana nyuma yo gutangaza umutoza.

Ati “Na byo ni vuba, bishamikiye kuri ibyo by’umutoza, hari ibintu bigendera hamwe. Umutoza naboneka kuko ni we ugomba kubahamagara.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mashami Vincent yatangiye gutekereza ku bakinnyi azahamagara ndetse kuri gahunda biteganyijwe ko ukwezi kwa Werurwe kuzatangirana n’umwiherero w’Amavubi.

Ikipe y’Igihugu izakira iya Mozambique ku wa 22 Werurwe mbere yo gusura Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 mu mikino ibiri isabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzakina Igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022.

Umusaruro wa Mashami ntabwo ari mubi

IGIHE yamenye ko nubwo mu biganiro byahuje Minisiteri ya Siporo na FERWAFA hagaragajwe ko Amavubi adahagaze neza mu gushaka itike ya CAN 2021, ariko uburyo umutoza Mashami Vincent yitwaye mu mwaka w’amasezerano yari yasinye muri Gashyantare 2020, bitanenzwe.

Muri Werurwe 2020 ni bwo Ikipe y’Igihugu yari gukina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika hamwe na Cap-Vert, muri Kamena igakina indi ibiri hamwe na Cameroun na Mozambique.

Gusa, ibiri ya mbere yimuriwe mu Ugushyingo kubera COVID-19 mu gihe indi ibiri isigaye izakinwa muri Werurwe 2021.

Mu Ukwakira 2020 hari kuba imikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ariko kubera icyorezo cyibasiye Isi kigatuma gahunda nyinshi zisubikwa, imikino yimuriwe [izatangira] muri Kamena 2021.

Hagati y’ayo marushanwa yombi, kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata 2020 ni bwo hari hateganyijwe Shampiyona Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) muri Cameroun, ariko na yo birangira yimuriwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu gushaka itike ya CAN 2021, imikino ibiri yakinwe yarangiye u Rwanda rubonye amanota abiri nyuma yo kunganya na Cap-Vert ubusa ku busa mu mikino yombi ndetse mu mibare biracyashoboka ko u Rwanda rwabona itike yo gukina iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Mutarama 2022.

Icyazamuriye amanota Mashami Vincent ni uburyo Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yitwaye mu bihe bikomeye bya COVID-19, aho yageze muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse akaba ari byo yari yasabwe ubwo yongererwaga amasezerano mu mwaka ushize.

Indi nkuru wasoma: Kwirukana McKinstry byateje icyuho cy’amafaranga, Mashami ni we gisubizo gihari ubu

Mashami Vincent agiye guhabwa andi mahirwe yo gutoza Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
U Rwanda ruheruka kunganya imikino ibiri rwahuyemo na Cap-Vert, ruzakina na Mozambique na Cameroun mu kwezi kumwe kuri imbere
Uburyo Amavubi y'abakina imbere mu gihugu yitwaye muri CHAN 2020 byongereye amanota kuri Mashami Vincent
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yemeje ko bitarenze ku wa Gatanu hazaba hatangajwe umutoza w'Amavubi
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko Amavubi azatangira umwiherero nyuma yo gutangazwa k'umutoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .