00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc ikomeje gutsimbabara ku cyemezo cyo kutitabira CHAN 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mutarama 2023 saa 08:06
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo irushanwa rya CHAN 2022 ritangire muri Algeria, hakomeje kwibazwa niba Maroc izitabira iri rushanwa kubera impamvu za dipolomasi ziri hagati y’ibihugu byombi.

Maroc ifite ibikombe bibiri bya CHAN biheruka, ntiyishimiye ko igihugu gituranyi cyayo, Algeria, cyabujije ingendo z’indege zikigeramo zivuye ako kanya muri ubu Bwami kubera impamvu za dipolomasi bifitanye.

Ibi byatumye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF) rivuga ko ikipe yabo ishobora kutitabira CHAN 2022 niba idashobora gufata indege ihita iyigeza i Constantine ahazakinirwa imikino yayo.

Mu gihe amakuru amaze iminsi ari ay’uko iki gihugu kitakwitabira CHAN, ikinyamakuru Maghrib Foot cyatangaje ko abayobozi bo muri Maroc batarafata ikindi cyemezo cya nyuma mu gihe umwiherero w’Ikipe y’Igihugu yabo uzatangira ku wa Gatanu.

Ku ruhande rwa Algeria, naho nta bundi buryo bwo koroshya ingamba zafashwe burashyirwaho.

Maroc ni yo ifite igikombe giheruka, ndetse ni yo ifite agahigo ko kwegukana CHAN nyinshi kuko inganya ebyiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2021, Maroc yatsinze Mali ku mukno wa nyuma wa CHAN 2020, iba igihugu cya mbere gitwaye iki gikombe cyikurikiranya. Mu 2018, yari yatsinze Nigeria.

Algeria yacanye umubano na Maroc mu 2021, iyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi.

Nubwo ubutegetsi bw’i Rabat bwahakanye ibyo bushinjwa hakanageragezwa inzira y’ibiganiro, ntibyigeze biba kugeza n’uyu munsi ndetse ibihugu byombi biracyarebana ay’ingwe.

Maroc yavuze ko ikipe yayo itazakina CHAN 2022 niba itemerewe gutega indege iyikura i Rabat ikuruhukira i Constantine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .