Marines FC yasinyishije abakinnyi babiri barimo kapiteni wa Etincelles FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Marines FC yasinyishije abakinnyi babiri bakinaga muri Etincelles FC; Gikamba Ismael wari kapiteni wayo na Ngabo Mucyo Fred uzwi nka Januzaj.

Gikamba Ismael uvukana na Nizeyimana Mirafa ukinira Rayon Sports, yari amaze umwaka umwe asubiye muri Etincelles FC nyuma yo kuva muri Musanze FC.

Uyu wari kapiteni wa Etincelles FC, yasinye imyaka ibiri muri Marines FC kimwe na Ngabo Mucyo Fred ‘Januzaj’ bakinanaga mu kibuga hagati.

Ni ku nshuro ya kabiri Gikamba Ismael agiye gukinira Marines FC nyuma yo kuyimaramo umwaka umwe mbere y’uko yerekeza muri Etincelles FC mu 2014.

Marines FC ikomeje ibiganiro kandi na Mugenzi Cedric ‘Ramires’ uherutse gutandukana na Musanze FC.

Gikamba na Ngabo Mucyo Fred berekeje muri Marines FC, babisikanye na ba myugariro babiri; Nsabimana Hussein ‘Desailly’ na Ndayishimiye Thierry, bombi bavuye muri Marines FC bakerekeza muri Etincelles FC mu minsi ibiri ishize.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi, uwari umunyezamu wa Marines FC, Nduwayo Danny ‘Barthez’ na we yerekeje muri Etincelles FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Marines FC yabaye iya 10 muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino wa 2019/20, yaherukaga kandi kongerera amasezerano rutahizamu Ishimwe Fiston na Hakizimana Félicien ukina nka myugariro ku ruhande rw’ibumoso.

Ngabo Mucyo Fred 'Januzaj' yasinye imyaka ibiri muri Marines FC avuye muri Etincelles FC
Gikamba Ismael wari kapiteni wa Etincelles FC, na we yasinye imyaka ibiri muri mukeba 'Marines FC'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .