Maradona yabazwe nyuma yo kugira ikibazo cy’amaraso ku bwonko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Argentine, Diego Maradona, yabazwe ku bwonko nyuma yo kugira ikibazo cy’igabanuka ry’amaraso mu mitsi yo ku bwonko.

Maradona w’imyaka 60, watwaranye igikombe cy’Isi na Argentine mu 1986, yajyanywe mu bitaro by’i Buenos Aires ku wa Mbere nyuma yo kugenda gake kw’amaraso mu mitsi yo ku bwonko no gutakaza amazi menshi mu mubiri.

Umuganga wihariye w’uyu mugabo, Dr Leopoldo Luque, yatangaje ko “nyuma yo kubagwa ameze neza” ndetse azakomeza kwitabwaho.

Maradona yajyanywe mu bitaro bya Olivos Clinic biri i La Plata, abagwa saa saba z’ijoro na Dr Luque usanzwe ari umuganga ubaga indwara zifata ubwonko. Iki gikorwa cyamaze hafi iminota 80.

Dr Luque yavuze ko ikibazo Maradona yagize ku bwonko gishobora kuba cyaratewe n’impanuka, ariko uyu mugabo wanditse amateka mu mupira w’amaguru yavuze ko atabyibuka.

Kuri ubu, Maradona ni umutoza wa Gimnasia y Esgrima yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine.

Ku wa Gatanu, yitabiriye umukino ikipe ye yahuyemo na Patronato, ku munsi yizihizagaho isabukuru y’imyaka 60.

Abafana benshi ba Gimnasia y Esgrima bahuriye hanze y’ibitaro yabagiwemo, bamwifuriza gukira.

Ubwo hatangazwaga ko yamaze kubagwa ndetse ameze neza, itsinda ry’abafana ryari hanze, ryatangiye kuririmba izina rye nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramarakuru by’Abongereza (Reuters).

Ikipe yigeze gukinira ya Napoli, yafashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Butaliyani, yashyize kuri Twitter ubutumwa bwo kwifatanya na we.

Diego Maradona yabazwe nyuma yo kugira ikibazo cy'amaraso make mu mitsi yo ku bwonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .