Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Gashyantare 2023, ni bwo AS Kigali ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yasinyishije Manzi Thierry.
Ubutumwa iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yanyujije kuri Twitter yayo bugira buti "Manzi Thierry yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali.’’
Welcoming our New Signing,@thierry_manzi inks Two years deal with AS Kigali 👊#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/e58BgecoUv
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) February 6, 2023
Myugariro Manzi Thierry yashyize umukono ku masezerano yo gukinira AS Kigali mu myaka ibiri iri imbere. pic.twitter.com/ShgdmFdsAS
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 6, 2023
Manzi Thierry yashyize umukono ku masezerano ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri AS Kigali, Kankindi Anne-Lise na Team Manager w’iyi kipe, Bayingana Innocent.
Mu mwaka ushize ni bwo Manzi Thierry yageze mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano ye y’amezi atandatu mu Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc.
Manzi Thierry w’imyaka 26 yazamukiye muri Marines FC yamuzamuriye izina, ayivamo yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ine.
Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Nyuma yo kwitwara neza mu Ikipe yambara Ubururu n’Umweru, yabengutswe na APR FC, ayikinira hagati ya 2019 na 2021.
Ku wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo myugariro wo hagati, Manzi Thierry, yafashe indege igana muri Georgia i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri icyo gihugu.
Iyi kipe yayimazemo amezi atandatu mbere yo kwerekeza muri AS FAR ahava asubira mu Rwanda aho yari amaze igihe nta kipe afite mbere yo kubengukwa na AS Kigali.
Mbere yo kwerekeza mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali, bivugwa ko Manzi yifuje kujya muri APR FC na Rayon Sports zose yanyuzemo mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, ariko amahirwe ntiyamusekera.
Manzi umenyereye Shampiyona y’u Rwanda yanatwariyemo ibikombe, agiye gufatanya na bagenzi be barimo na Akuki Djibrine na we umaze igihe gito ageze muri AS Kigali avuye muri Mukura VS, mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona kuko mu cy’Amahoro ikipe yamaze kwikuramo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!