00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya muri Iraq

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 August 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Manishimwe Djabel wakiniraga Air Force Club mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq, yerekeje muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

Manishimwe ntabwo yatinze muri Air Force Club kuko yayigezemo muri Gashyantare 2024. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yerekeje muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Naft Al-Wasat Sports Club ni ikipe itamaze igihe kinini kuko yashinzwe mu 2008 ikina imyaka itatu mu Cyiciro cya Gatatu mbere yo gukina indi mu cya kabiri.

Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ndetse ikora amateka yo guhita yegukana Igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa mbere. Nyuma yaje gusubira mu Cyiciro cya Kabiri ari na ho ibarizwa kugeza ubu.

Manishimwe yanyuze mu makipe menshi mu Rwanda nka Isonga, Rayon Sports, APR FC na Mukura. Hanze y’u Rwanda yanyuze muri USM Khenchela yo muri Algeria na Air Force Club yo muri Iraq.

Manishimwe Djabel yerekeje muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .