00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mangwende wari waravunitse ari hafi gusubira mu kibuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 April 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma yo koroherwa n’imvune yagize mu mwaka ushize arateganya gukina mu mwaka utaha w’imikino.

Mangwende yavunitse mu mukino yakinnye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ubwo ikipe ye yakinaga na Omonia, akavamo ku munota wa 17. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi ntarongera kugaragara mu kibuga.

Muri Mutarama 2025, ikipe ye yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi yabazwe mu ivi aho yari yavunitse, ndetse ko ashobora gukira vuba akongera kuyifasha.

Nyuma y’amezi ane ari kwitabwaho n’abaganga, biteganyijwe ko azatangira gukora imyitozo yoroheje muri Gicurasi, naho kujya mu kibuga agakina bikaba mu mwaka w’imikino utaha kuko ari bwo azaba yarakize neza ku buryo yakina nta kibazo.

Imanishimwe yageze muri AEL Limassol mu mwaka ushize, akaba yarayikiniye imikino 13 mbere y’uko avunika.

Kubera imvune, uyu mukinnyi ntiyagaragaye mu bakinnyi Ikipe y’u Rwanda yifashishije mu gihe cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yakinwe muri Werurwe 2025, igahuza Amavubi na Nigeria ndetse na Lesotho.

AEL Limassol iri ku mwanya wa munani n’amanota 36 muri Shampiyona yo muri Chypre, by’umwihariko mu itsinda ry’amakipe ahanganye no kutamanuka. Tariki ya 3 Gicurasi ifitanye umukino na Achnas, ari na wo wa nyuma muri Shampiyona.

Imanishimwe Emmanuel ari gukira imvune yagize mu ivi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .