Mangwende yavunitse mu mukino yakinnye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ubwo ikipe ye yakinaga na Omonia, akavamo ku munota wa 17. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi ntarongera kugaragara mu kibuga.
Muri Mutarama 2025, ikipe ye yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi yabazwe mu ivi aho yari yavunitse, ndetse ko ashobora gukira vuba akongera kuyifasha.
Nyuma y’amezi ane ari kwitabwaho n’abaganga, biteganyijwe ko azatangira gukora imyitozo yoroheje muri Gicurasi, naho kujya mu kibuga agakina bikaba mu mwaka w’imikino utaha kuko ari bwo azaba yarakize neza ku buryo yakina nta kibazo.
Imanishimwe yageze muri AEL Limassol mu mwaka ushize, akaba yarayikiniye imikino 13 mbere y’uko avunika.
Kubera imvune, uyu mukinnyi ntiyagaragaye mu bakinnyi Ikipe y’u Rwanda yifashishije mu gihe cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yakinwe muri Werurwe 2025, igahuza Amavubi na Nigeria ndetse na Lesotho.
AEL Limassol iri ku mwanya wa munani n’amanota 36 muri Shampiyona yo muri Chypre, by’umwihariko mu itsinda ry’amakipe ahanganye no kutamanuka. Tariki ya 3 Gicurasi ifitanye umukino na Achnas, ari na wo wa nyuma muri Shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!