Ku wa 13 Nzeri ni bwo uwari Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yeguye kubera uburwayi, bisa n’ibiciye igikuba kuko yasaga n’uyobora wenyine ndetse ubu bwegure bwaje nyuma y’isezera ry’Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick wari watanze iminsi 30 y’integuza muri uko kwezi.
Kimwe mu bibazo byakurikiyeho kwari ukwibaza uburyo iyi kipe igiye kubaho dore ko haburaga iminsi 39 ngo manda y’ubuyobozi irangire ndetse abari ba Visi Perezida bombi batari bakigaragara mu nshingano, “bareguye” nk’uko amakuru IGIHE yabonye icyo gihe yabivugaga.
Kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle kwari icyemezo gikomeye ndetse cyabanje gusuzumwa n’inzego zagize uruhare mu ishyirwaho ry’umurongo mushya Rayon Sports ikoreramo kuva mu myaka ine ishize.
Igisubizo cyabaye kugarura Visi Perezida wa Kabiri, Ngoga Roger Aimable, wasigaranye uyu Muryango n’Ikipe ya Rayon Sports kugeza kuri uyu munsi wa nyuma wa manda y’imyaka ine we n’abo bari hamwe bari baratorewe kuva mu Ukwakira 2020.
Kimwe mu byo Ngoga Roger yari ategerejweho harimo gufasha Ikipe ya Rayon Sports yari mu bibazo by’amikoro, gukomeza kubaho kugeza hashyizweho ubuyobozi bushya byari byitezwe ko bigomba guhabwa umurongo mbere ya tariki ya 24 Ukwakira 2024, umunsi manda ye irangiriraho mu buryo budasubirwaho.
Ubwo IGIHE yashakaga kumenya igihe hashobora kubera inama y’Inteko Rusange yaberamo amatora y’ubuyobozi bushya, umwe mu bo muri iyi kipe yagize ati “Turategereje, nta gishya.”
Byagenda gute hadatumijwe inteko rusange y’amatora?
Benshi bari biteze ko ibijyanye n’amatora y’Umuryango Rayon Sports bizasobanuka mbere ya tariki ya 24 Ukwakira, ariko kugeza kuri uyu munsi wa nyuma nta ngengabihe y’amatora irajya hanze, ndetse ku wa Gatanu uyu Muryango uzaba winjiye mu “miyoborere inyuranye n’amategeko.”
Bamwe mu bo muri uyu Muryango cyangwa Ikipe ya Rayon Sports, bavuga ko "ubuyobozi nta buhari" nubwo hari Ngoga Roger ndetse n’Umubitsi Ndahiro Olivier.
Me. Nyirihirwe Hilaire wagize uruhare mu ikorwa ry’Amategeko Shingiro ya Rayon Sports mu 2020, yabwiye IGIHE ko amategeko y’uyu Muryango [wa Rayon Sports] ateganya ko mu gihe haba hadatumijwe inteko rusange yaberamo amatora, abanyamuryango ubwabo bafata iya mbere mu kubikora.
Ati “Aho ni ho hazamo Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe, abanyamuryango ubwabo bakaba basaba uyoboye igihe amatora azabera. Ibyo byakorwa mu gihe yaba atabikoze. Ni ukuvuga nyuma y’irangira rya manda. Gusa nk’umuntu uba muri Rayon Sports ndumva bitageza aho.”
Iyo nama ni yo ifata ibyemezo ndetse ikiga ku ngingo imwe yaba ari amatora.
Me. Nyirihirwe yongeyeho ko bishoboka ko umuyobozi yategura inama akamenyesha abanyamuryango ko hari ibitaratungana ku buryo bafata ikindi gihe runaka cyo kwitegura neza.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu gihe byose byaba bikozwe ku murongo uhereye uyu munsi, na bwo bigoye ko amatora yaba muri uku kwezi k’Ukwakira kuko bishobora gutwara nk’iminsi 15 yo kwitegura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!