00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manchester United yemeje ko Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 July 2022 saa 04:20
Yasuwe :

Umutoza Erik ten Hag yemeje ko Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni wa Manchester United, nubwo abantu benshi bamaze iminsi bashidikanya ku mwanya azongera guhabwa kuri Old Trafford.

Hamaze iminsi amakuru avuga ko Maguire ukomoka mu Bwongereza ashobora kwamburwa inshingano zo kuyobora bagenzi be, akaba yasimburwa na David de Gea, Bruno Fernandes cyangwa Cristiano Ronaldo - nubwo muri iki gihe bivugwa ko ashaka kujya muri Chelsea.

Iyi kipe iri mu rugendo mu bihugu bya Thailand na Australia, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022/2023 utangira.

Mu kiganiro Erik Ten Hag yagiranye n’abanyamakuru muri Thailand kuri uyu wa Mbere, yemeje ko Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni wa Manchester United, ntagihindutse.

Yavuze ko uyu mukinnyi atari kapiteni usanzwe, kuko yageze ku ntsinzi nyinshi nk’umuyobozi w’ikipe.

Yakomeje ati "Ngomba kumenya abakinnyi bose, ariko ni kapiteni mwiza kandi yageze kuri byinshi."

Ten Hag kandi yavuze ko yagiranye ikiganiro cyihariye na Cristiano, avuga ko atagurishwa kandi ko ari muri gahunda ze muri shampiyona itaha.

Ati "Kuba mu byo turimo gutegura muri uyu mwaka w’imikino harimo na Ronaldo, nibyo. Ntegerezanyije amatsiko gukorana na we."

Yamaganye amakuru yose yavugwaga mu ntangiriro z’uku kwezi ko yifuza kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, bigatizwa umurindi no kuba atarasanga bagenzi be mu myitozo ibanziriza shampiyona.

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo ashaka kuva muri Manchester United
Maguire yongeye kugirirwa icyizere nka kapiteni
Ten Hag yemeje ko Maguire azakomeza kuba kapiteni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .