Christian Eriksen wa Manchester United ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 35 wonyine gusa iyi kipe yo mu Buholandi iza kwishyura ku wa 68 ku gitego Sam Lammers yatsinze yungukiye mu mupira yiherewe n’abakinnyi b’Amashitani Atukura.
Gutakaza amanota kwa Manchester United bivuze ko amakipe ya Liverpool na Aston Villa ari yo yonyine yashoboye gutsinda umukino mu y’I Burayi yakinwe n’amakipe yo mu Bwongereza uyu mwaka, dore ko Manchester City na Arsenal na zo zanganyije imikino yazo, mu gihe Tottenham na Chelsea zitari zakina.
Erik ten Hag utoza iyi kipe yatsinze imikino ibiri yonyine muri itandatu aheruka gukina, uwa Southampton yatsinzemo 3-0 n’uwo yangiyemo Bunley ibitego 7-0 muri Carabao Cup.
Umukino ukurikira muri iri rushanwa, Manchester United izajya gusura Porto yo muri Portugal tariki 3 Ukwakira, ni nyuma yo kwakira Tottenham Hotspurs mu mukino wa Shampiyona ifite kuri iki Cyumweru.
Uko indi mikino yagenze muri UEFA Europa League
Show-stopping reflexes and athleticism 🧤💫
Enjoy some amazing saves from the opening night...#UELsaves | @Betano_PT pic.twitter.com/ifFFluxKZF
— UEFA Europa League (@EuropaLeague) September 25, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!