Manchester United yasezerewe muri Champions League, Ronaldo afasha Juventus kwihimura kuri FC Barcelone (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Manchester United yatsindiwe mu Budage na RB Leipzig ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa nyuma w’amatsinda ya UEFA Champions League wakinwe ku wa Kabiri, isezererwa muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yari ikeneye kunganya gusa kugira ngo yizere gukomeza, ariko yatsinzwe ibitego bibiri bya mbere mu minota 13 ibanza mu gihe icya gatatu cyabonetse habura iminota 20 ngo umukino urangire.

Angelino watijwe RB Leipzig avuye muri Manchester City, ni we wafunguye amazamu ku munota wa kabiri mbere y’uko Amadou Haidara atsinda icya kabiri ku munota wa 13.

Leipzig yashoboraga gusoza umukino hakiri kare ku gitego cyari kuba icya gatatu mu gice cya mbere, ariko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR, ryerekana ko Willi Orban yashyize mu izamu umupira habayeho kurarira.

Manchester United yakoze impinduka mu gice cya kabiri hakinjiramo Donny van de Beek na Paul Pogba, ni yo yakinnye neza mu gice cya kabiri, ariko ihusha uburyo bwinshi bwari kuyihesha kwishyura hakiri kare, burimo n’umupira uteretse watewe na Bruno Fernandes, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Nyuma y’iminota mike, Justin Kluivert winjiye asimbuye ku ruhande rwa RB Leipzig, yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo kutumvikana hagati ya Harry Maguire na David De Gea.

Penaliti yo ku munota wa 79 yinjijwe na Bruno Fernandes ku ikosa ryakorewe kuri Mason Greenwood mu rubuga rw’amahina, yagaruriye Manchester United icyizere, aho yatsinze igitego cya kabiri cya Paul Pogba n’umutwe nyuma y’iminota ibiri.

Manchester United yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura mu minota y’inyongera, umupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina, ugahindurirwa icyerekezo na myugariro Ibrahim Konaté, ufatwa neza n’umunyezamu Peter Gulacsi.

Gutsinda uyu mukino byahesheje RB Leipzig gukomeza muri 1/8 cya UEFA Champions League mu gihe igitegereje kumenya ikipe izaba iya mbere hagati yayo na PSG yagombaga gukina na Istanbul Basaskehir, ariko uyu mukino ukaba wasubitswe kubera irondaruhu ryawugaragayemo.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko amakipe yombi yemeranyijwe gukina iminota yari isigaye (uhereye ku munota wa 14) kuri uyu wa Gatatu, abasifuzi bagahindurwa.

Gusezererwa kwa Manchester United byatumye yerekeza muri Europa League iheruka kwegukana mu 2017 ndetse ikaba yaherukaga gusezererwa itarenze amatsinda ya Champions League muri 2015/16.

Mu yindi mikino yaraye ibaye, Juventus yayoboye itsinda G inganya amanota 15 na FC Barcelone nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0 birimo bibiri byatsinzwe na Cristiano Ronaldo kuri penaliti. Dynamo Kyiv yatsinze Ferencvaros yerekeza muri Europa League.

Mu itsinda F, Borussia Dortmund yatsinze Zenit St Petersburg ibitego 2-1, izamuka iyoboye itsinda n’amanota 13, ikurikiwe na Lazio yanganyije na Club Brugge ibitego 2-2. Iyi kipe yo mu Bubiligi ni yo yagiye muri Europa League nyuma yo kuba iya gatatu.

Chelsea yayoboye itsinda E n’amanota 14 nyuma yo kunganya na FC Krasnodar 1-1 mu gihe Seville yatsinze Rennes 3-1 ikaba iya kabiri. Krasnodar ni yo yagiye muri Europa League, Rennes irasezererwa.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda A

  • Bayern Munich vs Lokomotiv Moscow
  • RB Salzburg vs Atlético Madrid

Itsinda B

  • Inter vs Shakhtar Donetsk
  • Real Madrid vs Borussia Moengladbach

Itsinda C

  • Manchester City vs Marseille
  • Olympiacos vs FC Porto

Itsinda D

  • Ajax vs Atalanta
  • FC Midtjyland vs Liverpool

Itsinda H

  • PSG 0-0 Istanbul Basaksehir (wasubitswe ugeze ku munota wa 14)
RB Leipzig yafunguye amazamu hakiri kare
Angelino yishimira igitego cya mbere
Amadou Haidara yishimira igitego cya kabiri
Justin Kluivert atsinda igitego cya gatatu
Bruno Fernandes yishyuye igitego cya mbere habura iminota 10, kuri penaliti
Paul Labile Pogba atsinda igitego cya kabiri ku mupira yateresheje umutwe
Pogba yishimira igitego yatsindiye Manchester United
Manchester United yasezerewe muri UEFA Champions League, yerekeza muri Europa League
Abakinnyi ba Leipzig mu byishimo byo gukomeza muri 1/8
Umutoza wa RB Leipzig, Julian Nagelsmann yishimira intsinzi nyuma y'umukino
Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, asohoka mu kibuga nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .