Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko ibi byakozwe nyuma yo kugabanya abakozi n’ibibagendaho kuko uyu mukambwe ahembwa miliyoni 2.16£ ku mwaka.
Ferguson yiyongereye ku bandi bakozi 250 baherutse gusezererwe n’iyi kipe kuva yafatwa na INEOS, aho umuyobozi wayo Sir Jim Ratcliffe yaguze imigabane ingana na 27% ndetse by’umwihariko ikaba ishinzwe ibikorwa bya siporo muri iyi kipe.
Sir Alex Ferguson ni izina rikomeye muri Manchester United kuko yabaye umutoza wayo imyaka 26 kuva mu 1986 kugeza mu 2013 ndetse anayihesha ibikombe 38 birimo 13 bya Shampiyona y’u Bwongereza na bibiri bya UEFA Champions League.
Muri Nzeri, Manchester United yatangaje ko yagize igihombo cya miliyoni 113£ mu mwaka ushize w’imikino bityo ikaba yizeye ko kugabanya imishahara bizayungura miliyoni ziri hagati ya miliyoni 40-45£.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!