Iyi kipe yo mu Bwongereza yayoboye uru rutonde mu gihe yabaye iya munani mu mwaka w’imikino ushize, umwanya mubi yagize mu mateka ya Premier League.
Borussia Dortmund yo mu Budage ni yo ifite impuzandengo y’abafana benshi barebye imikino yayo ya shampiyona mu rugo aho byibuze abantu 81.305 babaga bari ku mukino wayo wa Bundesliga. Ni mu gihe iyi kipe yarushijwe imikino ibiri n’amakipe yo mu Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani.
Mu marushanwa yose, Dortmund ni yo yarebwe n’abafana benshi bagera kuri 1,951,745. Ibyo byaturutse ku mikino ya UEFA Champions League aho iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma igatsindwa na Real Madrid.
Milan AC yo mu Butaliyani ni iya kabiri mu kugira abafana benshi barebye imikino yayo bangana na 1,860,964 mu gihe Manchester United ari iya gatatu na 1,834,291 mu barebye imikino yo mu rugo y’amarushanwa yose.
Muri rusange, amakipe 16 y’i Burayi ni yo yagize abafana barenga miliyoni barebye imikino yayo yo mu rugo mu mwaka w’imikino ushize, arimo West Ham, Tottenham, Arsenal, Manchester City na Liverpool zo mu Bwongereza.
Shampiyona y’u Bwongereza ni yo yitabiriwe cyane, abagera kuri miliyoni 14,7 bareba imikino yayo. Gusa, uwo mubare ufite igabanuka rya 4% ugereranyije n’abari bageze ku bibuga mu mwaka w’imikino wabanje, ariko bikajyana n’uko ubushobozi bwa stade zakiniweho bwo kwakira abafana, bwagabanyutseho 5%.
Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza (Championship) ibarirwa impuzandengo y’abafana ibihumbi 23 ku mukino, yabaye iya karindwi mu zitabiriwe cyane i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Ubwitabire bw’abafana ku mikino y’abagore bwarazamutse
Mu mupira w’abagore, ubwitabire bw’abafana ku mikino y’icyiciro cya mbere i Burayi bwiyongereyeho abantu miliyoni 2,6 bangana n’izamuka rya 38% ugereranyije n’umwaka w’imikino wari wabanje.
Imikino Arsenal WFC yakiriye yarebwe n’abafana 329,986 mu gihe andi makipe nka Manchester United, FC Barcelone na Chelsea na yo yarengeje ibihumbi 100 muri shampiyona.
FC Barcelone ni yo kipe ya kabiri yagize imikino yitabiriwe n’abafana benshi mu marushanwa yose aho yarebwe na 216,974 mu gihe kandi ari yo kipe yonyine y’i Burayi yakiriye abafana bari hejuru y’ibihumbi 100 muri Champions League.
Umukino wa nyuma wa Champions League wahuje FC Barcelone na Lyon i Bilbao, wabaye uwa gatanu witabiriwe cyane i Burayi mu mwaka w’imikino ushize, warebwe n’abafana 50,827.
Imikino ine Arsenal yakiriyemo Manchester United, Tottenham, Chelsea na Liverpool muri Shampiyona y’u Bwongereza y’Abagore (Women’s Super League), ni yo yarebwe cyane i Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!