Muri uyu mukino w’umunsi wa gatatu wa Premier League, Brighton yari ku kibuga cyayo cya Amex Stadium, yihariye umupira mu minota myinshi ndetse ibona uburyo butandukanye butatanze umusaruro ku barimo Leandro Trossard.
Byayisabye gutegereza umunota wa 40, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Neal Maupay kuri penaliti ubwo Bruno Fernandes yakiniraga nabi Tariq Lamptey mu rubuga rw’amahina.
Nyuma y’iminota itatu, Manchester United yabonye igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Lewis Dunk ku mupira wari ugaruwe mu rubuga rw’amahina na Nemanja Matić.
Ku mupira yaherejwe na Mason Greenwood nyuma yo kuva kuruhuka, Marcus Rashford yatsinze igitego cyanzwe ubwo umusifuzi wo ku ruhande yagaragazaga ko habayeho kurarira.
Ku munota wa 55, Rashford yatsinze igitego cyahesheje Manchester United kuyobora umukino ku mupira yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso, acenga ba myugariro ba Brighton n’umunyezamu Mathew Ryan.
Manchester United yasubiye inyuma kugarira kuva mu minota ya 60, aho yakuyemo Paul Pogba wasimbuwe na Fred mbere y’uko Greenwood aha umwanya Eric Bailly.
Brighton yasatiraga bikomeye, aho yabonye imipira itanu yagaruwe n’igiti cy’izamu, yishyuye bigoranye ku munota wa gatanu w’inyongera ku gitego cyatsinzwe na Solly March ku mupira wahinduwe na Alireza Jahanbakhsh.
Koruneri yabonetse hashize umunota urenga kuri itanu yari yongereweho, yatewe, umupira ushyirwaho umutwe na Harry Maguire, ariko ukora ku kuboko kwa Neal Maupay. Kuba Brighton yari yihagazeho kuri ubu buryo bwa nyuma byatumye umusifuzi Chris Kavanagh asoza umukino.
Chris Kavanagh yahise asanganirwa n’abakinnyi ba Manchester United bavuga ko Maupay yakoze umupira n’ukuboko, nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga rya VAR, umusifuzi asaba abakinnyi gusubira mu kibuga hagaterwa penaliti.
Bruno Fernandes yatsinze iyi penaliti ku munota wa 10 w’inyongera, ahesha Manchester United intsinzi igoranye ku bitego 3-2, akaba ari nayo ya mbere ibonye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsindwa na Crystal Palace ibitego 3-1 mu cyumweru gishize.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!