Manchester United na Inter Milan zageze muri ½ cya Europa League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2020 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Imikino ibiri ya ¼ cy’irushanwa rya Europa League yabaye kuri uyu wa Mbere, yasize Manchester United isezereye FC Copenhagen ku gitego 1-0 mu gihe Inter Milan yasezereye Bayer Leverksun ku bitego 2-1.

Europa League yakomeje ku wa Mbere, ahatangiye gukinwa imikino isoza iri rushanwa uhereye muri ¼, yose ikabera mu Budage hakinwa umukino umwe gusa kugeza ku mukino wa nyuma uzaba ku wa 21 Kanama.

Manchester United iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2017, yageze muri ½ itsinze igitego 1-0 cya Bruno Fernandes, cyabonetse kuri penaliti yo ku munota wa gatatu muri 30 y’inyongera.

FC Copenhagen yakinnye neza mu minota 45 ibanza, ariko inanirwa kubyaza umusaruro uburyo yabonye mu bwugarizi bwa Manchester United.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Manchester United yabonye igitego cyatsinzwe na Mason Greenwood, ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR), rigaragaza ko yari yaraririye.

Bruno Fernandes na Anthony Martial bashoboraga gutsindira Manchester United ku mashoti akomeye bateye mu izamu rya Copenhagen, ariko bagorwa n’umunyezamu Karl-Johan Johnsson witwaye neza muri uyu mukino, aho yakuyemo imipira 13.

Ikosa Anthony Martial yakorewe ikosa na Andreas Bjelland mu rubuga rw’amahina, ryavuyemo penaliti yatsinzwe na Fernandes mu minota ibanza ya 30 y’inyongera.

Victor Lindelof na Juan Mata babonye amahirwe yari kuvamo igitego cya kabiri ku ruhande rw’ikipe yo mu Bwongereza, imipira bayitera hanze.

Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Mbere, warangiye Inter Milan yo mu Butaliyani, isezereye Bayer Leverkuson yo mu Budage ku bitego 3-1.

Ibitego bya Inter Milan byatsinzwe na Nicolo Barella na Romelu Lakaku ku munota wa 15 n’uwa 20 mu gihe Kai Havertz yatsinze kimwe cya Leverkusen ku munota wa 25.

Ku wa Kabiri hateganyijwe indi mikino ibiri ya ¼, aho Shakhtar Donetsk izahura na FC Basel mu gihe Wolves izahura na FC Seville.

Manchester United yafunguye amazamu mbere y'uko igice cya mbere kirangira, ariko VAR igaragaza ko habayeho kurarira
Mason Greenwood yishimira igitego nyuma cyanzwe ubwo VAR yagaragazaga ko yari yaraririye
Paul Pogba agerageza gucenga Boilesen
Bruno Fernandes atera ishoti rikomeye ryashyizwe muri koruneri n'umunyezamu Johnsson
Andreas Bjelland (wa kabiri uturutse ibumoso) akinira nabi Anthony Martial mu rubuga rw'amahina
Umunyezamu Johnsson ntiyishimiye penaliti yabonetse mu minota y'inyongera
Bruno Fernandes atera penaliti yavuyemo igitego cya Manchester United
Fernandes amaze gutsinda ibitego birindwi mu mikino icyenda ya Europa League y'uyu mwaka w'imikino
Manchester United yageze muri 1/2 aho izahura n'itsinda hagati ya Wolves na FC Seville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .