00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manchester United igiye kugurishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 09:48
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Manchester United Plc bwatangaje ko bwatangiye isesengura ku buryo bushya bwayifasha kuvugurura imikorere, aho bwiteguye no kuyishyira ku isoko.

Ni igikorwa gishobora gushyira iherezo ku ishoramari ry’Abanyamerika bagize umuryango wa Malcolm Glazer, umaranye iyi kipe imyaka 17.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, umunsi iyi kipe yanatangarijeho ko yatandukanye na Cristiano Ronaldo mu bwumvikane.

Mu itangazo yasohoye, ivuga ko Inama y’Ubutegetsi yayo igiye gutangira urugendo rwo gushaka uburyo bw’inyongera bwafasha mu guteza imbere iyi kipe.

Rikomeza riti "Urwo rugedo ruganisha ku gushyigikira iterambere ry’ahazaza h’ikipe, aho intego y’ibanze ari ugutuma ibasha kubyaza umusaruro amahirwe yose haba mu kibuga ndetse no mu bijyanye n’ubucuruzi."

"Muri iyo gahunda, Inama y’ubutegetsi izareba uburyo burimo ishoramari rishya mu ikipe, kuyigurisha, cyangwa irindi hererekanya ryakorwa n’ikigo."

Ni urugendo ngo rugomba gukorwamo isesengura ku buryo bwose bwafasha mu kurushaho gukomeza iyi kipe, harimo sitade, kuvugurura ibikorwa remezo by’ikipe no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi byayo ku rwego rw’isi, hagamijwe ahazaza harambye h’amakipe y’abagabo, abagore n’abato.

Ni ibikorwa kandi ngo bigomba kuba mu nyungu z’abafana n’abanyamibane.

Ba nyiri Manchester United, Avram Glazer na Joel Glazer, bavuze ko imbaraga zikomeye iyi kipe ifite zishingiye ku bafana n‘abayikurikira ku isi barenga miliyari 1.1.

Bakomeza bati "Mu gihe dukomeza kubaka amateka yo gutsinda y’iyi kipe, Inama y’ubutegetsi yemeje ko hakorwa isesengura ryimbitse ry’imirongo ihamye yakwifashishwa. Tuzasuzuma uburyo bwose bushoboka kugira ngo dushimishe abafaba bacu ndetse Manchester United ibyaze umusaruro amahirwe yose y’iterambere ifite uyu musi no mu gihe kiri imbere."

"Muri icyo gihe, tuzakomeza kwita byuzuye ku nyungu z’abafana bacu, abanyamigabane ndetse n’abafatamyabikorwa batandukanye."

Mu gihe uyu muryango umaranye ikipe, ushinjwa ko nta shoramari rifatika wayikozemo.

Kuva nka Sir Alex Ferguson yahagarika kuyitoza mu 2013, ntabwo iregukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza.

Mu kiganiro cyatumye Ronaldo atadukana na Manchester United, yashinje ba Glazer ko "batita ku ikipe", ku buryo ibikorwa remezo ifite ubu ari nabyo yahasanze ubwo yayisinyiraga mu myaka 20 ishize.

Iyi kipe ibarirwa agaciro ka miliyari £5. Byitezwe ko igurishwa, ishobora kujya mu maboko y’abandi banyamerika.

Avram Glazer na Joel Glazer bashobora kugurisha Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .