Chelsea yari yakiriye uyu mukino, yari ibizi ko isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze gusatira imyanya ine ya mbere mu gihe Manchester City yo yashakaga kugabanya ikinyuranyo cy’amanota umunani yari hagati yayo na Arsenal ya mbere.
Iyi kipe yari mu rugo, ntiyahiriwe n’iminota 20 ya mbere kuko yakozemo impinduka ebyiri; Raheem Sterling na Christian Pulisic bavunitse basimburwa na Pierre-Emerick Aubameyang ndetse na Carney Chukwuemeka.
Christian Pulisic yavuye mu kibuga nyuma y’iminota itatu akuweho umupira na John Stones ubwo yari asigaranye n’umunyezamu Ederson Moraes mu rubuga rw’amahina.
Habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangire, Erling Haaland yacomekewe umupira mwiza na Kevin de Bryune, ashatse kuroba umunyezamu Kepa Arrizabalaga ujya hejuru ku ruhande rw’izamu.
Ubu buryo bwahise bukurikirwa n’ubwa Chelsea ariko Carney Chukwuemeka ntiyahirwa n’umupira yateye ugendera hasi, usubizwa inyuma n’igiti cy’izamu mbere y’uko ukurwaho n’abakinnyi ba Manchester City.
Umutoza Pep Guardiola utoza Manchester City, yakoze impinduka ebyiri ubwo igice cya kabiri cyatangiraga; João Cancelo na Kyle Walker batanga umwanya kuri Manuel Akanji na Nico Lewis.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko iyi kipe y’i Manchester yatangiye gusatira ndetse ibona uburyo bw’umupira watereshejwe umutwe na Nathan Ake, ku bw’amahirwe make ufata umutambiko w’izamu.
Thiago Silva na Phil Foden babonye ubundi buryo ku mpande zombi, ariko imipira bayitera ku ruhande rw’izamu.
Byasabye gutegereza umunota wa 63, Riyad Mahrez afungura amazamu ku mupira yahuriye nawo mu ruhande ku izamu nyuma yo guhindurwa na Jack Grealish wari umaze iminota itatu asimbuye Foden mu gihe Mahrez yasimbuye Bernardo Silva.
Habura iminota 21 ngo umukino urangire, Graham Potter utoza Chelsea yashyizemo Omari Hutchinson, Lewis Hall na Conor Gallagher ariko ntacyo bahinduye mu kibuga ku buryo bari kwishyura igitego batsinzwe.
Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester City igira amanota 39 ku mwanya wa kabiri, isigara irushwa atanu na Arsenal ya mbere mu mikino 17 amakipe yombi amaze gukina.
Chelsea yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 25, irushwa amanota 10 na Manchester United ya kane.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!