00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League (Video)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka nyuma yo gusezerera PSG iyitsinze ibitego 4-1.

Umukino wa ½ wo kwishyura wabereye mu Bwongereza mu bukonje bukabije, warangiye Paris St Germain itsinzwe ibitego bibiri ku busa, byaje byiyongera ku bindi bibiri kuri kimwe yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Manchester City yakiniraga mu rugo yafunguye amazamu hakiri kare mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe Riyad Mahrez aza no gushyiramo icya kabiri mu gice cya kabiri cy’umukino.

PSG yari irangajwe imbere na Neymar ntiyabashije kubona mu izamu ry’ikipe ya Man City yari ifite urwego rw’imikinire ruri hejuru, ahubwo yagaragaye kenshi abakinnyi bayo bakina nabi byaje no kuviramo Angel Di Maria guhabwa ikarita itukura.

Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe yo mu Mujyi wa Manchester igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo iza kumenya iyo bizahura ku mukino wa nyuma hagati ya Chelsea na Real Madrid.

Neymar ntiyabashije gufasha PSG kugera ku ntsinzi yashagaka
Mahrez yigaragaje muri uyu mukino ku rwego rwo hejuru
Byari ibyishimo kuri Man City ubwo yakoraga amateka bwa mbere muri iri rushanwa
Neymar aterana amagambo na Mahrez mu mpera z'umukino
Abakinnyi ba Man City bishimira kugera ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .