Manchester City na Chelsea mu mukino ukomeye wa FA Cup uzerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Mata 2021 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya FA Cup rigeze muri ½, aho umukino utegerejwe na benshi uzahuza Chelsea y’umutoza Thomas Tuchel na Manchester City itozwa na Pep Guardiola ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2021.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Thomas Tuchel yagejeje Chelsea muri ½ cya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu myaka irindwi. Ku wa Gatandatu, nabwo ategerejwe n’ikindi kizamini gikomeye.

Ni umukino wa FA Cup utegerejwe na benshi muri ½ dore ko Chelsea izahurira na Manchester City kuri Stade ya Wembley mu gihe amakipe yombi amaze iminsi yitwara neza.

Tuchel amenyereye gutwara ibikombe cyane muri Paris Saint-Germain yavuyemo, aho mu mwaka ushize w’imikino yatwaranye na yo ibikombe bibiri.

Agaruka kuri uyu mukino wa ½ cya FA Cup ikipe ye izahuramo na Manchester City ku wa Gatandatu, Tuchel yagize ati “Turi muri ½ cya FA Cup kandi dufite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma. Nitugerayo tuzagira amahirwe yo kwegukana irushanwa.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo duhisha. Iyi ni ikipe ifite umuco n’uburyo buhamye bwo gutwara ibikombe no gutsinda imikino yikurikiranya. Ndi hano ngo ntware ibikombe, ndi hano ngo ntsinde imikino.”

Nubwo Timo Werner amaze iminsi atari mu bihe bye, Tuchel ashobora kongera gukoresha Kai Havertz, Christian Pulisic na Mason Mount mu busatirizi.

Mugenzi we, Pep Guardiola utoza Manchester City afite intego yo kwegukana ibikombe bine muri uyu mwaka w’imikino.

Undi mukino wa ½ cya FA Cup uzaba ku Cyumweru, aho Leicester City izahura na Southampton kuri Stade Wembley.

Leicester City yizeye ko Jamie Vardy na Kelechi Iheanacho bashobora kubona ibitego mu gihe Southampiton ikeneye kongera kwitwara neza nk’uko yabikoze kuri Arsenal ubwo yatsindiraga kugera muri iki cyiciro.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bafite amahirwe yo kuzabasha gukurikirana iyi mikino yombi iri kuba ku mashene y’umupira w’amaguru ya StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo kuri uyu mugabane.

StarTimes yerekana andi marushanwa y’umupira w’amaguru akomeye nka Bundesliga, La Liga, UEFA Europa League ndetse na UEFA Euro 2020 izaba hagati ya Kamena na Nyakanga uyu mwaka.

FA Cup igeze muri 1/2, aho umukino ukomeye utegerejwe ari uzahuza Manchester City na Chelsea ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .